Wednesday, September 11, 2024

Hagaragajwe akayabo k’amamiliyari yafasha gushyira mu bikorwa ibyemerejwe i Nairobi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagaragaje ko hakenewe Miliyoni 350 USD (miliyari 350 Frw) kugira ngo hashyirwe mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije kurandura imitwe yitwanje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter Mutuku Mathuki mu nama y’akana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yateranye mu mpera z’icyumweru gishize.

Peter Mutuku Mathuki yasabye ko hakenewe ingengo y’imari yafasha mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Nairobi byari bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko haba mu rwego rwa politiki ndetse no mu rwa gisirikare, hakenewe miliyoni 350 USD kugira ngo iyi myanzuro ishyirwe mu bikorwa mu gihe cy’amezi 24 ari imbere.
Peter Mathuki yashimangiye ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugihagaze ku nzira z’amahoro z’ibiganiro mu gushaka umuti w’iki kibazo, ariko ko n’inzira ya gisirikare ubu yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Agaruka ku nzira za gisirikare, Peter Mutuku Mathuki yaboneyeho kongera gusaba imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo, gushyira hasi intwaro, ikomoka hanze igasubira mu Bihugu yaturutsemo.

Yagarutse ku nteko rusange ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye i Arusha muri Tanzania tariki 21 na 22 Kanama 2022, avuga ko wari umwanya wo kuganira ku mirwano ya M23 ndetse no kunoza iby’itsinda ry’ingabo zihuriweho za EAC mu butumwa bwo muri Congo.

Kuri iyi ngingo, Peter Mathuki yavuze ko kugeza ubu u Burundi, Kenya ndetse na Uganda, bamaze kohereza ingabo zabo ndetse mu gihe cya vuba n’iza Sudan y’Epfo zikazerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts