Aka kanya ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière uhuza u Rwanda na DRCongo, hari gukorwa ubugenzuzi bw’itsinda rishinzwe kugenzura imipaka mu Karere rizwi nka EJVM (The Expanded Joint Verification Mechanism) riri kureba iby’umusirikare wa FARDC warasiwe kuri uyu mupaka ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri kuri uyu mupaka aharigukorwa ubu bugenzuzi, aravuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza DRC na zo ziri kumwe n’abasirikare ba EJVM.
Iri tsinda rya gisirikare risanzwe rikora ubugenzuzi bw’imipaka yo mu karere, riri gukora iperereza ry’uburyo uyu musirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa ndetse n’uburyo yarashwe.
Hakurya no hakuno ku mpande z’Ibihugu byombi, abaturage na bo bashungereye ari benshi aho bari kureba ibiri gukorerwa kuri uyu mupaka.
Uyu musirikare wa FARDC yarasiwe ku mupaka ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa abarimo Abapolisi b’u Rwanda ndetse n’abaturage, akabakomeretsa aho bamwe bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho.
Ubwo uyu musirikare wa FARDC, yinjiraga arasa mu Rwanda, udahusha umwe mu barinda umutekano mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, yahise arasa uyu musirikare wa Congo, wari ukomeje kurasa, ahita agwa aho.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakunze kuvuga ko zihora zihagaze bwuma mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda ku buryo nta muntu uzaza ashaka kuwuhungabanya ngo zimurebere izuba.
RADIOTV10