Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Aka mbere gakubye aka nyuma 10: Menya uko Uturere dukurikirana mu miryango yasezeranye

radiotv10by radiotv10
21/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Aka mbere gakubye aka nyuma 10: Menya uko Uturere dukurikirana mu miryango yasezeranye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje uko Uturere dukurikirana mu kugira imiryango yasezeranye mu mwaka ushize wa 2022, tuyobowe n’aka Gasabo kasezeranyemo imiryango irenga 2 000, mu gihe aka nyuma hasezeranye imiryango 263.

Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa Mbere kuri uru rutonde, muri 2022, hasezeranye imiryango 2 451, kagakurikirwa n’aka Gicumbi ko kasezeranyemo imiryango 2 396.

Mu tundi Turere tuza mu myaka itanu ya mbere, hari aka Rusizi kaza ku mwanya wa gatatu, ko kasezeranyemo imiryango 2 057, kagakurikirwa na Nyamasheke, yo yasezeranyemo imiryango 1 853, mu gihe Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa gatanu, ko kasezeranyemo imiryango 1 853.

Utundi Turere dutanu tuza mu myanya 10 ya mbere, hari aka Kicukiro kaza ku mwanya wa gatandatu, ko kasezeranyemo imiryango 1 822.

Hari Akarere ka Nyaruguru kaza ku mwanya wa karindwi, kasezeranyemo imiryango 1 628, kagakurikirwa n’aka Gakenke, ko kasezeranyije imiryango 1 548.

Ku mwanya wa cyenda, hari Akarere ka Bugesera, kasezeranyemo imiryango 1 407, ndetse n’Akarere ka Muhanga kaza ku mwanya wa 10, ko kasezeranyemo imiryango 1 354.

Naho mu Turere dutanu twa nyuma, aka Kayonza kaza ku mwanya wa nyuma wa 30, ko kasezeranyemo imiryango 263, aka Burera kakaza ku mwanya wa 29, ko kasezeranyemo imiryango 294.

Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 28, ko kasezeranyemo imiryango 458, kakabanzirizwa na Ngororero iri ku mwanya wa 27, yo yasezeranyemo imiryango 540, mu gihe Akarere ka Kirehe kaza ku mwanya wa 26 ko kasezeranyemo imiryango 605.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 12 =

Previous Post

DRCongo: Habaye isanganya ridasanzwe mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’ibiza

Next Post

Inkuru nziza ku Banyarwanda bifuza kugenda mu ndege

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku Banyarwanda bifuza kugenda mu ndege

Inkuru nziza ku Banyarwanda bifuza kugenda mu ndege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.