Inkuru nziza ku Banyarwanda bifuza kugenda mu ndege

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amahirwe y’Abaturarwanda bifuza gukoresha indege mu ngendo Kigali-Kamembe, yikubye kabiri, nyuma y’uko Sosiyete y’ingedo z’indege RwandAir ikubise hasi igiciro cy’urugendo rwa Kigali-Kamembe, ku kigero cya 50%.

Ubu abantu bifuza gukora uru rugendo rwa Kigali-Kamembe, bashobora kwishyura Amadolari 99. Iki giciro kikaba cyavuye ku Madolari 180.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko kugabanya iki giciro, bigamije kongera umubare w’abakora ingendo zo mu kirere, imbere mu Gihugu.

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi ku Kibuga cy’indege cya Kamembe, Celine Umuhire avuga ko umubare w’abagenzi bakora uru rugendo rwa Kigali-Kamembe uri kuzamuka kuko ubu habarwa abari hagati ta 25 na 30 ku munsi.

Ati “Ugereranyije n’umubare ntarengwa ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, ingendo z’indege zacu zishobora kuba zatwara abagenzi 40. Ubu tubasha gutwara abantu bari hagati ya 25 na 30 kuri buri rugendo, habayeho izamuka rikomeye kuko twavuye ku bagenzi batanu twabashaga gutwara.”

Ingendo za RwandAir za Kigali-Kamembe, zikorwa buri munsi mu rwego rwo gufasha abagenzi bose mu ngeri zinyuranye bagiye mu bikorwa bitandukanye.

Umukozi ushinzwe kurengera abakiliya muri Komisiyo Nyafurika y’ingendo zo mu kirere, Emmanuel Butera avuga ko iki gitekerezo cya RwandAir cyo kugabanya ibiciro by’ingendo z’imbere mu Gihugu, ari intambwe ishimishije.

Avuga ko ibi bizatuma abantu benshi bibona mu ngendo z’indege zisanzwe zifatwa ko ari iz’abifite, kandi bikanongera umusaruro uva muri izi ngendo.

Ati “Izi ni impinduka nziza zaturutse ku ngamba zafashwe na Guverinoma zo gukuraho cyangwa kugabanya imisoro n’ibindi bicibwa mu ngendo zo mu kirere byatumaga ingendo zihenda ku b’amikoro macye.”

Avuga ko uretse inyungu z’abagenzi zo kuba bazajya babasha kugera aho bagiye byihuse kandi batekanye, bizanatuma indege ndetse n’ibibuga by’indege bibasha kwinjiza amafaranga atubutse.

Ati “Uko abagenzi bazagenda biyongera ni na ko umusaruro uzagenda wiyongera ku bibuga by’indege.”

Uretse kuba izi ngendo zizajya zikorwa n’abacuruzi ndetse n’abagiye gusura imiryango yabo i Kamembe, izi ngendo z’indege za Kigali-Kamembe zizanazamura umubare wa ba mukerugendo bazajya bajya gusura ibyiza nyaburanga biri mu Ntara y’Iburengerazuba nka Pariki y’Igihugu y’Ishyamba rya Nyungwe ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.

RADIOTV10

Comments 2

  1. King says:

    Nonese ubundi yari angahe ko anariyo birirwaga bamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru