Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akagari kavuzweho gufungirwamo abaturage hari abandi barimo umugore utwite bahafungiwe bazira isuku nke

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in MU RWANDA
0
Umuyobozi uvugwaho gufungira abaturage mu biro by’Akagari yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bagenzi babo umunani barimo umugore utwite bafungiwe ku Biro by’Akagari mu cyumba kimwe ari abagabo n’abagore, ngo bazizwa kutagira ubwiherero bumeze neza n’isuku nke.

Aba bantu bafunzwe kuva ku isaha ya saa sita z’amanywa zo ku wa Gatatu ku mpamvu zirimo kutagira ubwiherero no kugaragaza isuku nke.

Umugore witwa Uwingeneye Anonsiyata ufite inda nk’uko bivugwa n’umugabo we Niyonkuru Vincent, ari mu bagore batatu bafunganywe n’abagabo batanu.

Niyonkuru Vincent ati “Bamufashe saa sita nibwo nari nkiva mu kazi abantu barambwira ngo baramujyanye. Ikibazo ngo ni ubwiherero budasakaye kandi nari ndi gushaka amafaranga yo kugura ibati ngo mbusakare. Aratwite afite inda igeze mu mezi kandi ijya imukoroga.”

Undi muturage wahaye amakuru atabariza bagenzi be bafunzwe muri ubwo buryo, yabwiye RADIOTV10 ko babafungiye hamwe ari abagabo n’abagore ndeste ko babujijwe uburenganzira bwo kujya ku bwiherero.

Ati “Ikibabaje ni uko abagore n’abagabo babavanze, kandi bakaba banze ko banjya kuri wese.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodis yemereye RADIOTV10 ko aba baturage bafungiwe mu Biro by’Akagari, mu rwego rwo kugira ngo baganirizwe ngo bisubireho ku bijyanye n’isuku.

Yagize ati “Abaturage bahari ku buryo buzwi, ni gahunda turimo yo kuganiriza abaturage bafite isuku nke, harimo n’abatagira ubwiherero cyangwa abafite ubukoze nabi, n’umwanda muri rusange cyangwa isuku nke. Rero bari kuganirizwa buri wese ukwe akaniyemeza ingamb aagiye gufata.”

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, hari amakuru yamenyekanye ko abagore batatu bari kumwe n’abagabo batanu bo bari bamaze kurekurwa batashye.

Si ubwa mbere abaturage bo muri aka Kagari bumvikanye bataka gufungirwa mu biro byako kuko hari abo Umunyamakuru aherutse gusanga babiri bari bafunzwe na Gitifu w’aka kagari, aho ngo bari basabwe gutanga amafaranga ngo barekurwe umwe akayatanga undi akararamo.

Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yari yavuze ko gufungira abaturage mu Kagari muri ubwo buryo biramutse ari byo kwaba ari ukubahohotera kandi ko bitemewe ndetse ko byari bigiye gukurikiranwa, icyakora na nyuma uyu muyobozi yakomeje kuhafungira abaturage.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Umubare w’abandura icyorezo cya Korera muri Sudan ukomeje gutumbagira

Next Post

Ikivugwaho gutera isubikwa ry’urubanza ruregwamo abarimo abasirikare ba RDF n’abanyamakuru

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Ikivugwaho gutera isubikwa ry’urubanza ruregwamo abarimo abasirikare ba RDF n’abanyamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.