Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika

radiotv10by radiotv10
11/10/2022
in MU RWANDA
0
Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika
Share on FacebookShare on Twitter

Abashoramari b’u Rwanda batangiye gucuruza ku isoko rusange Nyafurika, bavuga ko ari amahirwe atagira uko asa kandi ko bizeye ko bizatuma barushaho gutera imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.

Mu cyumweru gishize, tariki 07 Ukwakira 2022, i Accra muri Ghana habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isoko rusange nyafurika riri kugeragerezwa mu Bihugu umunani.

Ibi Bihugu umunani; ni u Rwanda, Ghana, Kenya, Tanzania, Egypt, Ibirwa bya Maurice, Cameroon na Tunisia.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri soko, yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu Bihugu byatangiye kugeragerezwamo iri soko, ari amahirwe ku bashoramari bo mu Rwanda.

Yavuze ko ubuhahirane hagati y’Ibihugu bya Afurika bwari busanzweho ariko ko iri soko rusange rizakuraho imbogamizi zose zari zirimo.

Yagize ati “Muri iri soko rusange ni intangiriro nziza, tukaba tunashishikariza n’abandi kurizamo inzira ntigoye. Turimo turategura uburyo twashishikariza abacuruzi bacu bibumbiye mu bikorere (PSF) twatangiye kumenyekanisha imikorere y’iri soko ndetse tumaze kugera mu bigo byinshi.”

Igicuruzwa cya mbere cyacurujwe kuri iri soko rusange, ni ikawa yaturutse mu Rwanda, yagurishijwe muri Ghana.

Pascal Tuyishime, umukozi wa Kompanyi yitwa Vivovita icuruza icyayi cy’u Rwanda, avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba u Rwanda ruri mu Bihugu bya mbere byatangiye gusogongera kuri iri soko.

Agaruka ku ikawa yo mu Rwanda yabaye igicuruzwa cya mbere cyacurujwe kuri iri soko, uyu mushoramari avuga ko imaze kogera amahanga kuko abantu benshi bayikunda.

Ati “Kandi biragenda kuko tumaze kubona mu maguriro makuru (supermarket) mu mahoteli, biratanga icyizere.”

Yavuze ko hagikenewe n’imbaraga mu kwigisha Abanyafurika ko bagomba gukoresha ibicuruzwa baguze mu Bihugu byabo kuko hari abagifite imyumvire ko ibituruka za Burayi na America, biba bifite ireme kurusha ibyo muri Afurika.

Umunyamabanga mukuru w’Isoko Rusange Nyafurika, Wamkele Mene avuga ko iri soko rizatanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’urubyiruko rwa Afurika rwajyaga gushakishiriza imibereho i Burayi no muri America.

Yagize ati “Nk’Abanyafurika uyu munsi twavuga ko uretse kuba dufite ibyangombwa byemewe, turi guhuza Afurika y’Iburasirazuba n’Uburengerazuba, Amajyaruguru ya Afurika n’Amajyepfo ya Afurika kandi ubucuruzi buzaba ikiraro cyo guhanga imirimo ku rubyiruko rw’abanyafurika kugira ngo Abanyafurika ntibakomeze gupfira mu Nyanja ya Mediterane bambuka bajya gushaka ubuzima bwiza ku yindi Migabane.”

Yakomeje avuga ko aya ari andi mateka Afurika yanditse, ati “nizera ko mu myaka 15 iri imbere nkuko banki y’Isi yabiragaraje tuzaba twarakuye amamiliyoni y’Abanyafurika mu bukene.”

Gusa avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko Ibihugu bya Afurika bihuza umugambi, kandi bikarangwa n’ubushake bwa politiki kuko ari byo shingiro ry’ibyiza byose uyu Mugabe wifuza kugeraho.

INKURU MU MASHUSHO

Denise. M. MPAMBARA
RADIOTV10/ACCRA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 3 =

Previous Post

Sena y’u Rwanda yasubije Abashingamatageko ba Congo bavuze ko batazakandagira mu Rwanda

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.