Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, yongeye gushimira akazi zimaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri iyi Ntara.
Gen Júlio dos Santos Jane wasuye izi nzego z’Umutekano z’u Rwanda, ari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku bu, yanashimiye uruhare rwazo mu kugarura amahoro n’umutekano muri iriya Ntara ya Cabo Delgado.
Muri uru ruzinduko aba bayobozi bakuru mu ngabo za Mozambique bakoze kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri icyo gihugu, Maj Gen V. Gatama, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba RSF, babagezaho ishusho rusange y’umutekano mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda.
Intego y’uru ruzinduko yari uguha ikaze inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Mozambique ziyobowe na Maj Gen V. Gatama, basimbuye bagenzi babo bari basanzwe bakorera muri Cabo Delgado. Uruzinduko kandi rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’Ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia, ruvanywe Pemba, mu gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa mu bihe bizaza. Yasabye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique gukomeza gukorana neza kugira ngo bazagere ku ntego zabo za gisirikare.
Gen Jane yongeye kugaragaza ubushake bwe bwo gushyigikira inzego z’umutekano z’impande zombi mu kurangiza neza ubutumwa zahawe.




RADIOTV10
 
			 
							










