• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akeza yashyinguwe mu marira menshi, ababyeyi be bavuga ijambo rikomeye n’uburyo yatangaga umunezero

radiotv10by radiotv10
19/01/2022
in MU RWANDA
0
Akeza yashyinguwe mu marira menshi, ababyeyi be bavuga ijambo rikomeye n’uburyo yatangaga umunezero
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba witabye Imana mu cyumweru gishize bigashengura abatari bacye, yashyinguwe mu muhango wavugiwemo uburyo yari umwana utanga umunezero ndetse ababyeyi be bavuga ko bakeneye ubutabera.

Uyu mwana witabye Imana bikabanza gutangazwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi ariko RIB ikaba yarataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri uru rupfu barimo Mukase w’uyu mwana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, Akeza yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahavugiwe ibyaranze uyu mwana wari ukiri muto ariko washimishaga benshi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’uyu mwana akiri muzima, ari gusenga amasengesho nk’ay’umuntu mukuru ndetse ari no gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye.

Mu kumushyingura, abafashe ijambo bose bahurizaga ku kuba uyu mwana yari ashimishije cyane kubera amagambo atangaje yavugaga ndetse n’uburyo yitwaraga.

Umuturanye w’umubyeyi wa Akeza, yavuze ko nyakwigendera yajyaga abasura akababwira ukuntu azavamo icyamamare ndetse ko azitabira irushanwa ry’ubwiza rizwi ka Miss Rwanda.

Yagize ati “Ndabyibuka kenshi yazaga kudusura, maze akatwicaza akatubwira ati ‘ariko njyewe nzaba umu Star ndetse nzajya no muri Miss.”

Yari umwana ushimisha cyane

Papa wa Akeza yavuze ko ubwo umana we yitabaga Imana atari ahari ariko ko bamubwiye ko yazize impanuka, ati “ariko Impanuka ziratandukanye, ishobora kuba impanuka isanzwe cyangwa ari impanuka yatejwe. Rero reka dutegereze Ubutabera.”

Naho mama wa nyakwigendera we yavuze ko umwana we yari nk’akamalayika, agasaba ko hakwiye gutangwa ubutabera.

Urupfu rwe rwababaje benshi
Umubyeyi wa Akeza na Nyinawabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 14 =

Previous Post

Birakekwa ko ubwoko bushya bwa COVID-19 buturuka ku nyamaswa nyuma y’uko Intare ziyisanganywe

Next Post

Mukansanga ukomeje kuvugwa imyato na benshi imbamutima zamurenze ararira

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mukansanga ukomeje kuvugwa imyato na benshi imbamutima zamurenze ararira

Mukansanga ukomeje kuvugwa imyato na benshi imbamutima zamurenze ararira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.