Akeza yashyinguwe mu marira menshi, ababyeyi be bavuga ijambo rikomeye n’uburyo yatangaga umunezero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba witabye Imana mu cyumweru gishize bigashengura abatari bacye, yashyinguwe mu muhango wavugiwemo uburyo yari umwana utanga umunezero ndetse ababyeyi be bavuga ko bakeneye ubutabera.

Uyu mwana witabye Imana bikabanza gutangazwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi ariko RIB ikaba yarataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri uru rupfu barimo Mukase w’uyu mwana.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, Akeza yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahavugiwe ibyaranze uyu mwana wari ukiri muto ariko washimishaga benshi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’uyu mwana akiri muzima, ari gusenga amasengesho nk’ay’umuntu mukuru ndetse ari no gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye.

Mu kumushyingura, abafashe ijambo bose bahurizaga ku kuba uyu mwana yari ashimishije cyane kubera amagambo atangaje yavugaga ndetse n’uburyo yitwaraga.

Umuturanye w’umubyeyi wa Akeza, yavuze ko nyakwigendera yajyaga abasura akababwira ukuntu azavamo icyamamare ndetse ko azitabira irushanwa ry’ubwiza rizwi ka Miss Rwanda.

Yagize ati “Ndabyibuka kenshi yazaga kudusura, maze akatwicaza akatubwira ati ‘ariko njyewe nzaba umu Star ndetse nzajya no muri Miss.”

Yari umwana ushimisha cyane

Papa wa Akeza yavuze ko ubwo umana we yitabaga Imana atari ahari ariko ko bamubwiye ko yazize impanuka, ati “ariko Impanuka ziratandukanye, ishobora kuba impanuka isanzwe cyangwa ari impanuka yatejwe. Rero reka dutegereze Ubutabera.”

Naho mama wa nyakwigendera we yavuze ko umwana we yari nk’akamalayika, agasaba ko hakwiye gutangwa ubutabera.

Urupfu rwe rwababaje benshi
Umubyeyi wa Akeza na Nyinawabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru