Ally Niyonzima umunyarwanda ukina hagati mu kibuga aherutse gusohoka ku rutonde rw’abakinnyi bane ikipe ya Azam FC itazakomezanya nabo mu mwaka utaha w’imikino nyuma y’uko abo bakinnyi babonye ko nta kinini babafashije mu mwaka ushize w’imikino. Ally Niyonzima yari asoje umwaka umwe muri ibiri yasinyiye iyi kipe muri Kanama 2020.
Tariki ya 2 Kanama 2020 nibwo ikipe ya Azam FC yatangaje ko yasinyishije umunyarwanda Ally Niyonzima wari uvuye muri Rayon Sports.
Nyuma yo kugera muri Azam FC, Ally Niyonzima yagiye yigaragaza mu mikino ya gicuti ndetse abatoza n’abayobozi muri iyi kipe bizera ko ari umukinnyi ushoboye umupira w’amaguru.
Ubwo shampiyona 2020-2021 yari itangiye, Ally Niyonzima yagiye abanza mu kibuga ariko bigeze hagati bisa n’aho bigorana aho yatangiye kuba umusimbura w’iminota ya nyuma birakomeza birangira abuza mu rutonde rw’abakinnyi 18.
Ally Niyonzima uheruka kubanza mu kibuga tariki ya 7 Gashyantare 2020 ubwo banganyaga na Simba SC ibitego 2-2 ntabwo yongeye kuryoherwa n’ibihe muri iyi kipe kuko icyo gihe bakinaga umunsi wa 18 wa shampiyona basoje itwawe na Simba SC.
Mu minsi ye ya mbere muri Azam FC, Ally Niyonzima yatanze umusaruro
Icyo gihe ubwo Azam FC yanganyaga na Simba SC ku kibuga cya sitade y’igihugu cya Tanzania (Uwanja wa Benjamin Mkapa Stadium), Ally Niyonzima yari afite ibibazo mu batoza nyuma y’amakosa yakoze bakina na Ruvu Shooting tariki 18 Ukuboza 2020 banganya ibitego 2-2 , Namungo FC tariki 24 Ukuboza 2020 banganya ibitego 2-2 na Biashara United tariki 30 Ugushyingo banganya igitego 1-1.
Muri iyi mikino itatu banganyije mu minota ya nyuma, abakurikira neza babonaga ko ibitego bagiye batsindwa bishyurwa ahanini byabaga biturutse ku makosa ya Ally Niyonzima wabaga afite akazi ko kurinda abugarira (Defensive Midfielder) aho ahanini wasangaga yataye umwanya we, kuba yakorera ikosa ku mukinnyi ugiye gutsinda cyangwa akaba yananirwa kumuhagarika bidateje ikosa.
Bigeze ku mukino Azam FC yahuyemo na Simba SC, Ally Niyonzima yabanje mu kibuga ariko bamukuramo ku munota wa 62’ nyuma yo kubona ko atari kubasha guhagarika abakinnyi ba Simba SC barimo Jose Luis Miquisonne, Clatous Chota Chama na John Bocco.
Ally Niyonzima (#28) mu myitozo ya Azam FC
Nyuma y’uyu munota wa 62, Azam FC yari yakosoye ibibazo byo hagati mu kibuga ikuramo Ally Niyonzima na Aboubakar Salum “Sure Boy” ku munota wa 62’yahise ifatiraho ikomeza kuganza Simba SC ihita yungamo ikindi gitego ku munota wa 76’ gutsinzwe na Ayoub Lyanga bityo Azam FC ijya imbere n’ibitego 2-1. Igitego cya kabiri cya Simba Sc cyazaga kishyura cyatsinzwe na Jose Luis Miquisonne ku munota wa 78’ nyuma yo kurekura ishoti rikomeye hafi gato y’urubuga rw’amahina. Umukino urangira gutyo.
Tariki 12 Gashyantare 2021 nibwo ikipe ya Azam FC yagiye gusura Coastal Union bahita bahatsindirwa ibitego 2-1, Ally Niyonzima yicaye iminota 90 yuzuye. Kuva ubwo ntabwo uyu musore unakira Amavubi Stars yongeye kugira ijambo mu bakinnyi 11 ba azam FC.
Muri Azam FC bari baguze Ally Niyonzima bamwitezeho akahe kamaro?
Mbere y’uko Ally Niyonzima ayigeramo, Azam FC yari isanzwe irimo abakinnyi bakina hagati barimo Mudathir Yahya Abbas, Aboubakar Salum “Sure Boy”, Yahya Zaydi, Yacoub Mohammed n’ubundi bakomeje kujya babona umwanya anamaze kuhagera.
Muri aba bakinnyi bari basanzwe muri Azam FC , uwutarabonaga umwanya ni Yacoub Mohammed ukomoka muri Ghana akaba nawe ari mu bakinnyi bane bamaze gutandukana na Azam FC.
Ally Niyonzima yari yaje muri Azam FC bamwitezeho kuba igisubizo gihamye cy’umukinnyi uzabafasha kujya akina imbere ya ba myugariro (Defensive Midfielder) akaba yahakina ari umwe bityo bakabona uko bakoresha abandi bakinnyi babiri bo hagati bajya imbere ye bagakina bisunika bajya imbere ku buryo bafasha abataha izamu kutagaruka cyane bajya gushaka imipira hagati mu kibuga.
Ally Niyonzima, aka kazi yagakoze mu mikino micye yabanje ya shampiyona ariko bageze ku mikino y’amakipe akomeye arimo Yanga SC, Simba SC, Namungo FC na Biashara United bisa n’aho bitangiye kwanga ari nabyo byatumye umutoza George Lwandamina ahita ashaka ibindi bisubizo bitarimo Ally Niyonzima ari nabwo yatangiye kujya akoresha Mudathir Yahya Abbas na Aboubakar Salum “Sure Boy” bagakina hari imbere y’abugarira (Defensive Midfielders) nyuma agashaka undi mukinnyi umwe ubajya imbere akina aherekeza rutahizamu.
George Lwandamina amaze kubona ko ibyo yari yiteze muri Ally Niyonzima atabibashije yabwiye ubuyobozi bwa Azam FC ko akeneye abakinnyi bane bashya bakina hagati mu kibuga bazamufasha kwitwara neza mu mikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022.
Ubuyobozi bwa Azam FC bwahise bugura Kenneth Muguna (Kenya), Zulu Charles(Zambia). Rodgers Kola (Zambia) na Paul Kameta (Zambia).
Ally Niyonzima yari kubasha akazi yari ategerejweho muri Azam FC?
Mu busanzwe Ally Niyonzima ni umukinnyi utanga umusaruro igihe akina hagati mu kibuga ariko akorera imbere bitari hafi y’abugarira (Box to box midfielder) ari kumwe n’undi muntu uba umuri inyuma amushakira imipira yo gutwara imbere kuko gukina hafi y’abugarira (Defensive midfielder) usanga akorera amakosa hafi y’urubuga rw’amahina bigashyira mu kaga ikipe ari gukinira yaba Amavubi Stars cyangwa ikipe (Club) aba akorera akazi.
Kuba muri Azam FC baramusabaga gukina imbere y’abugarira abakiza gusatirirwa ntabwo byamuhiriye kuko atari ibintu yakoze igihe kirekire kuko nko muri Mukura Victory Sport yabaga ari hagati akorera mu gice kijya imbere agafashwa na Gael Duhayindavyi wagombaga gusigara inyuma hafi y’abugarira.
Muri AS Kigali nabwo Ally Niyonzima yakinaga agaragiwe na Ntamuhanga Thumaine Tity mu gihe muri APR FC yabaga ari kumwe na Mugiraneza Jean Baptiste “Miggy” mu gihe muri Rayon Sports yabayemo hari abakinnyi nka Nshimiyimana Amran na Nizeyimana Mirafa bamushakiraga imipira akabona kuyijyana imbere bamurinda ko yakorera amakosa hafi y’urubuga rw’amahina.
Imyitwarire karemano kimwe mu byagoye Ally Niyonzima:
Nyuma yo kugera mu mujyi wa Dar Es Slaam, umwe mu mijyi iba ishyushye muri aka karere, Ally Niyonzima yagiye agwa mu makosa yo kubura mu myitozo rimwe akaba yanava muri Tanzania akajya i Burundi nta ruhushya bituma umutoza Paul George Lwandamina batangira kudaca uwaka.
Nyuma nibwo Ally Niyonzima amaze kubona ko umujyi uryoshye nibwo yabwiye abayobozi ko ashaka kujya yibana atarindiriye kubana n’abandi mu mwiherero (Residential camp), kuva icyo gihe nibwo uyu musore yatangiye kujya ajyana n’abandi bakinnyi bagatembera bigatuma myitozo aza ananiwe bimwe mu byanatumye agira imvune za hato na hato zo mu myitozo, birangira George Lwandamina amukuyeho amaboko n’ikizere yari amufitiye.
Nyuma yo gutandukana na Azam FC, kuri ubu Ally Niyonzima aravugwa mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu SC na Mukura Victory Sport.