Amafaranga y’insimburamubyizi yateje sakwesakwe ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro, havutse kidobya ishingiye ku mafaranga y’insimburamubyizi yemerewe ababyitabiriye banze kwitabira umuhango wo gusoza ibi biganiro batayahawe, bituma iki gikorwa gisubikwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022, byari biteganyijwe ko i Nairobi muri Kenya haba umuhango wo gusoza ibi biganiro by’icyiciro cya gatatu bimaze iminsi irindwi bihuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro.

Izindi Nkuru

Gusa uyu muhango ntiwabaye kuko wimuriwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022 nyuma yuko havutse kidobya ishingiye ku mafaranga.

Abahagarariye imwe mu mitwe yitwaje intwaro, banze kwitabira uyu muhango kubera kudahabwa ayo mafaranga y’agahimbazamusyi bemerewe.

Radio Okapi ivuga ko abahagarariye iyi mitwe babanje guhurira mu mbuga ya Hoteli ya Safari Park Hotel aharimo habera ibi biganiro, bakemeranya kutitabira uyu muhango.

Bamwe bavugaga ko nta n’urumiya bahawe mu gihe abandi bavugaga ko bahawe amadorali 300 na yo bavuga ko adahagije, bituma bahaguruka barigendera.

Iyi nkuru yaje kugera kuri Uhuru Kenyatta washyizweho nk’umuhuza wari mu yindi nama yari ihuje imiryango itari iya Leta, agahita yihutira kuza kureba iby’iki kibazo cyari kivutse.

Uhuru Kenyatta yababajwe no kuba aya mafaranga yagombaga guhabwa aba bantu batayahawe, ati “Njyewe ubwanjye ndi umwe mu bashakishije aya mafaranga. Kandi aya mafaranga si ayanyu. Ni amafaranga yo kudufasha kugarura amahoro muri DRC.”

Yakomeje avuga ko abari kuzana ibi bibazo, bari gukinisha amahoro kandi adakinishwa, asaba abanze gutanga ayo mafaranga kuyazana mu maguru mashya agahabwa abo yagenewe cyangwa se agasopanyiriza aba banze kuyabaha.

Ati “Bitabaye ibyo njewe ntakibazo mfite kuba nahaguruka nkabwira Isi yose ko batazongera guha amafaranga aba bantu mu gihe batabashije gushyira ku murongo ibintu cyangwa badashoboye kudufasha kugana imbere mu nzira nziza.”

Uhuru Kenyatta yahise atangaza ko umuhango wo gusoza ibi biganiro wimurirwa kuri uyu wa Kabiri ndetse yizeza abatari bahawe amafaranga bemerewe ko ikibazo cyabo gikemuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru