Hafashwe icyemezo gitunguranye nyuma yuko umuhanzi ukomeye atamaje abari bamutumiye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko umuhanzi ukomeye ku Isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Travis Montorius Greene atangaje ko atakitabiriye igitaramo yatumiwemo mu Rwanda no muri Uganda kubera iburabunyangamugayo bw’ababiteguye, abari bateguye icyo mu Rwanda bahise bagisubika kibura umunsi umunsi umwe ngo kibe.

Ni igitaramo kiswe Kigali Praise Fest 2022 cyagombaga kuba tariki 08 Ukuboza 2022 ndetse abari kuzakitabira bakaba bari baratangiye kugura amatike.

Izindi Nkuru

Mu buryo butunguranye mu ijoro ryacyeye, uyu muhanzi w’ikirangirire mu ndirimbo zaririmbiwe uwiteka Travis Montorius Greene yanyujije ubutumwa kuri Instagram, yisegura ku bari bategerezanyije amatsiko iki gitaramo cye.

Yavuze ko hari impamvu irenze imyumvire ye kuko yatengushywe n’abateguye ibi bitaramo mu Rwanda no muri Uganda.

Ati “Abateguye igitaramo ntibigizeye batugurira amatike y’indege kugira ngo tuze mu Gihugu cyanyu. Turi muri Afurika twariho dushaka kuza kuramya Imana hamwe namwe muri iki cyumweru. Hashize igihe itsinda ryanjye riri guhangana no gukemura iki kibazo cy’ubunyamwuga bucye nanjye ndasengezera abateguye igitaramo ngo nibura babasubize amafaranga y’amatike yanyu.”

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, abateguye iki gitaramo cyo mu Rwanda, bahise na bo bashyira hanze itangazo ryo kugisubika.

Komapnyi ya RG-Consult Inc yavuze ko itorero rya ELOAH RISE MINISTRIES ryo muri Uganda ari ryo ryari riri mu bikorwa byo gutumira uyu muhanzi ariko ko batabashije kuzuza amasezerano bari bagiranye.

Iri tangazo rya RG-Consult Inc rikomeza rigira riti “Gusa nubwo bimeze gutyo turi kuganira n’umuhanzi kugira ngo hazatangazwe indi tariki iki gitaramo cyaberaho kandi bizatangazwa wenda ikindi gihe umwaka utaha.”

Iri tangazo rikomeza iyi komanyi yisegura ku bagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, ikavuga ko ihita ihagarika ibikorwa byo kugurisha amatike.

Yanasabye kandi abaguze amatike ko kuva kuva ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, bazagana ibiro by’abayagurishije kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru