Uwitabiriye Miss Rwanda wifuza kuba Umudepite muri EALA ntiyarenze umutaru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwabaye Igisonga cya mbere mu irushanwa ry’ubwiza, ubwenge n’umuco (Miss Rwanda) rya 2020, Umwiza Phiona wari witabiriye igikorwa cyo gutoranya abakandida bazatoranywamo Abadepite bazahahagararira u Rwanda mu mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA), ntiyaje muri batatu bagomba kuzavamo uzahagararira urubyiruko.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Miss Umwiza Phiona ari ku rutonde rw’abahatanira kuzavamo Abadepite bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) mu byiciro binyuranye birimo icy’urubyiruko, icy’abagore, n’icy’abafite ubumuga.

Izindi Nkuru

Bamwe mu Banyarwanda barimo n’abasanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bifurizaga amahirwe masa uyu mukobwa witabiriye Miss Rwanda ya 2022.

Benshi banahamagariraga abantu guha amahirwe Miss Umwiza Phiona kugira ngo na we yinjire mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) ahagarariye urubyiriko.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022, habaye aya matora yo gutora abagomba kuzavamo Abadepite bahagarariye biriya byiciro mu Nteko ya EALA.

Amatora y’abafite ubumuga yabaye mu Turere twose, mu gihe ay’abagore n’urubyiruko yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje urutonde rw’abantu batatu bazamutse muri buri cyiciro aho mu cy’abazatorwamo uzahagararira urubyiruko harimo Iradukunda Alodie wagize amajwi 68,08%, Mugesera Sam wagize 27,67% na Umutondi Ange wagize 22,33%.

Umwiza Phiona wari uri guhatana muri iki cyiciro akaba atari kuri uru rutonde nkuko rugaragara ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yatsinzwe mu cyiciro cya mbere cy’aya matora dore ko aba batatu bazamutse mu cyiciro gikurikiraho, bagomba kuzatorwamo umwe, uzatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Umwiza Phiona yabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2020

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru