Ikipe y’Igihugu Amavubi, nyuma yo gukina imikino ibiri ya gicuti igatsindamo umwe ikanganya undi, irahagaruka i Antananariro muri Madagascar yerecyeza i Kigali mu Rwanda.
Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, avuga ko abakinnyi bafata rutemikirere mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.
Ubutumwa bwashyizwe hanze na FERWAFA bugira buti “Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurutse aho yari icumbitse igana ku kibuga cy’indege mu rugendo rugaruka mu rugo.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryakomeje rivuga ko ikipe y’Igihugu “Ihaguruka 14h40 za Antananarivo ari zo 13h40 za Kigali igere i Kigali 00.40 z’igicuku.”
Ikipe y’Igihugu itashye nyuma y’imikino ibiri ya gicutsi irimo uwo yakinnye na Madagascar ku wa Mbere, igatsindira iyi kipe iwabo ibitego 2-0, bya Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda ndetse na kapiteni Bizimana Djihad.
Ni mu gihe umukino wa mbere wakinwe mu cyumweru gishize, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanganyije na Botswana 0-0.
RADIOTV10