DRCongo: Umudepite w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze icyo agiye guharanira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida mushya w’Itsinda ry’Abadepite b’Ishyaka rya Moïse Katumbi, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeje abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, kuzaharanira ko bagira ijambo mu Nteko ndetse n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Depite Christian Mwando Nsimba Kabulo yabitangaje nyuma yo gutorerwa kuba Perezida w’Itsinda ry’Abadepite b’ishyaka Ensemble pour la République ry’Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 mu matora yabereye ku cyicaro cy’Inteko i Kinshasa.

Izindi Nkuru

Muri iki gikorwa kandi hanasuzumwe ku mategeko n’amabwiriza y’Inteko Ishinga Amategeko, agena kungurana ibitekerezo hagati y’Abadepote bo ku rwego rw’Igihugu.

Christian Mwando Nsimba Kabulo yagize ati “Hakunze kubaho ikibazo mu bikorwa by’amahame ngengamyitwarire y’Inteko Ishinga Amategeko. Murabizi ko amateteko y’Inteko Ishinga Amategeko yemejwe mu cyumweru gishize kandi yoherejwe mu Rukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo agenzurwe.”

Yavuze ko aya mategeko azatuma abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bagira uruhare mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Kuri uyu mwanya, nk’uko nashyizweho nka Perezida w’itsinda ry’Inteko Ishinga Amategeko. Nemejwe na bagenzi banjye nka Perezida w’itsinda ry’Inteko ishinga Amategeko b’abatavuga rumwe.”

Ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, Christian Mwando Nsimba Kabulo yabizeje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no kurinda indangagaciro za Demokarasi.

Yagize ati “Icyo nabizeza, ni uko mbere na mbere iri tsinda rizaba rikomeye, rizaba rivuga ukuri igihe cyose, kandi riharanira Demokarasi nyakuri aho buri wese azaba afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwisanzure.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru