Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’abatoza n’abandi bari kumwe muri Benin, baraye basesekaye ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, bakirwa n’abarimo abayobozi bakuru muri FERWAFA ndetse na bamwe mu bakunzi ba ruhago.
Baraye bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, bakirwa n’abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart.
Bagisohoka mu kibuga cy’Indege, Umunyamabanga wa FERWAFA, yaramukije umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, babanza kuganira amubaza amakuru y’urugendo we n’abasore be.
Ku kibuga cy’Indege kandi hari Perezida w’Abafana b’Ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, Claude Muhawenimana, na we wakirije umutoza w’Amavubi ibendera ry’u Rwanda.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kandi bakiriwe na bamwe mu bafana, bari baje kubategerereza ku kibuga cy’indege, banaba impano y’indabyo mu kubagaragariza ko bishimiye umusaruro bavanye muri Benin.
Mugisha Gilbert watsindiye igitego kimwe cy’Amavubi, mu kiganiro kigufi yahereye RADIOTV10 ku kibuga cy’Indege, yavuze ko mbere na mbere yishimiye kongera kugirirwa icyizere agahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.
Ku gitego yatsindiye Amavubi, yaboneyeho gushimira umukinnyi Sahabu wamuhaye umupira wavuyemo iki gitego, avuga ko uyu musore ukiri mushya mu ikipe y’u Rwanda, afite ubuhanga bwihariye mu guconga ruhago.
Ati “Twararebanye abona mouvement nkoze abasha kuba yampa iyo pase, ivamo umusaruro w’igitego. Ni umusore uzi gukina ufite impano uzatanga byinshi mu ikipe y’Igihugu.”
Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer na we mu kiganiro yahaye RADIOTV10, yavuze ko bazanye umunaniro mwinshi kuko uretse urugendo bakoze aho bagiye banyura mu Bihugu bitandukanye, ariko banakinnye imikino ibiri irimo uwa gicuti bakinnye na Ethiopia ndetse n’uyu wa Benin wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Avuga ko bageze mu Rwanda bagiye kwitegura umukino ukurikiraho uzaba mu cyumweru gitaha, kandi ko uko byagenda kose bagomba kuwutsinda.
Ati “Nishimira uko ikipe yanjye yitwaye. Ubwo twari tukiri 11 kuri 11 twarabarushaga, birangira tubonye inota rimwe, ubu ni ukugerageza uko dushoboye mu mukino ukurikira.”
Carlos Alós Ferrer kandi yagarutse ku mitego myinshi bagiye bategwa na Benin yari igamije kubaca intege irimo uwo kubakura mu kibuga ubwo bari mu myitozo, bakaza kumena amazi mu kibuga.
RADIOTV10