Inkuru ibabaje ku muhanzi wigeze kwamamara i Burundi no mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Saidi Brazza uzwi cyane mu ndirimbo ‘Yameze amenyo’ yakunzwe mu Rwanda no mu Burundi wanigeze kugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Wawa mu Rwanda, yitabiye Imana i Burundi aho yari amaze iminsi aba.

Inkuru y’urupfu rwa Saidi Brazza yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ari na bwo yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzi yitabiye Imana mu Biraro byitwa Kira biherereye mu Ntara ya Ngozi nkuko byemezwa na bamwe mu bo hafi y’umuryango wa Saidi Brazza ndetse n’abanyamakuru b’i Burundi.

Saidi Brazza yamamaye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Yameze Amenyo’ yakunzwe cyane mu Burundi no mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri 2016 kandi yajyanywe i Wawa kugororerwayo nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge, byari bimumazemo imyaka 12 abikoresha.

Ubwo yavaga mu kigo ngororamuco cy’i Wawa, yongeye gufatirwa mu bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge ndetse yerekwa itangazamakuru, nyuma ubwo yarekurwaga, yasubiye i Burundi ari na ho yitabiye Imana.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru