AMAFOTO: Amavubi yitegura Sadio Mane yatangiye imyitozo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu, Amavubi yitegura gucakirana n’amakipe y’Ibihugu birimo Senegal ya Sadio Mane mu gushaka itike yerecyeza mu Gikombe cya Afurika, yatangiye imyitozo.

Iyi myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ibaye nyuma y’amasaha macye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bakina imbere mu Gihugu ndetse n’abatoza babo berecyeje mu mwiherero.

Izindi Nkuru

Ni imyitozi yatangiranye n’abasore b’Ikipe y’Igihugu biganjemo abakina mu Rwanda uretse Bizimana Djihad usanzwe akina mu Bubiligi ariko wari umaze iminsi ari mu Rwanda aho yaninjiranye na bagenzi be mu mwiherero.

Umunya-Espagne, Carlos Alos Ferrer uherutse kugirwa umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, ni we watangije iyi myitozo akaba ari na yo ya mbere akoresheje.

Carlos Alos Ferrer wari kumwe n’abandi batoza baherutse kongerwa mu ikipe y’Igihugu, batangiye baha imyitozi yo kwishyushya abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu.

Mutsinzi Ange Jimmy na we wahamagawe usanzwe akina hanze akaba yanabaye uwa mbere ubimburiye abandi bakina hanze, yasanze ikipe y’Igihugu aho yakoreraga imyitozo, na we ahabwa ikaze.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, izatangira icakirana n’iya Mozambique tariki 02 Kamena 2022 mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo, naho tariki indwi Kamena yakire Senegal ya Sadio Mane i Huye.

Mutsinzi Ange yabasanzeyo ahabwa ikaze

Photos © FERWAFA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru