AMAFOTO: Bijoux yakorewe ibirori byo gusezera urugendo rwo kwirarana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyikazi wa Film Munezero Aline wamamaye muri Bamenya Series nka Bijoux, yakorewe ibirori byo gusezera kwibana (Bridal shower).

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru Tariki 19 Ukuboza aho uyu mukinnyikazi wa Film yitegura kurushingana n’umuhanzi Lionel Sentore utuye ku mugabane w’uburayi uherutse gusesekara mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Ubukwe bwa Lionel Sentore n a Munezero Aline buzaba ku wa 08 Mutarama 2022.

Bijoux yakorewe ibi birori bya Bridal Shower nyuma y’uko yambitswe impeta na Lionel Sentore amusaba kumubera umugore undi na we akabimwemerera.

Bijoux usanzwe unazwi ku mbuga nkoranyambaga, yanyujije amafoto kuri Instagram ye amafoto yo gukorerwa ibi birori byo gusezera kwibana.

Abasanzwe ari inshuti za hafi na Bijoux, batangaje ko ibi birori yabikorewe n’abarimo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru