Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Byari ibyishimo ku miryango y’abayobozi barimo abakuru muri RDF barahiye

radiotv10by radiotv10
08/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Byari ibyishimo ku miryango y’abayobozi barimo abakuru muri RDF barahiye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bahawe inshingano nshya barimo abo mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, baje kurahira baherekejwe n’imiryango yabo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Kamena 2023, muri Village Urugwiro mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, wanayoboye uyu muhango.

Uku kurahira kw’aba bayobozi, kwahereye kuri Minisitiri mushya w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wasimbuye Maj Gen Albert Murasira, hakurikiraho Umugaba Mukuru wa RDF, Lt Gen Mubarakh Muganga na we wasimbuye General Jean Bosco Kazura.

Hakurikiye Maj Gen Vincent Nyakarundi, wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbuye Lt Gen Muganga, hakurikiraho, Brig Gen Evariste Murenzi wagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) wasimbuye, Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.

Muri iri rahira, aba bayobozi bakuru baje baherekejwe n’abo mu miryango yabo, baje kubashyigikira muri iki gikorwa cy’ibyishimo, kizakurikirwa no kuzuza inshingano zo gukorera u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’aba bayobozi, yabibukije ko nubwo izi nshingano bagiyemo ari nshya, ariko basanzwe bafite izo gukorera Abanyarwanda, bityo ko bagomba guhora bazirikana ko ibyo bakora byose babikorera rubanda.

Yagize ati “Nta gishya kindi, ariko iteka aho umutu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe, imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano, bitewe n’uko hafi byose cyangwa byinshi tuba tubikorera Igihugu cyangwa Abanyarwanda.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yibukije aba bayobozi bashyizwe mu nshingano nshya, ndetse n’abazisanzwemo, ko bagomba gukomeza gukorera hamwe, kuko inzego zikoze zuzuzanya, ari byo bituma zigera ku byiza byifurizwa Abanyarwanda.

Habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu
Perezida Kagame yayoboye uyu muhango ari kumwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu
Umugaba Mukuru wa RDF ubwo yarahiraga
N’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka
Abo mu miryango yabo baje kubashyigikira
Bashyize umukono ku ndahiro barahiriye
Minisitiri w’Ingabo mushya
N’umuryango we wamuherekeje
Umugaba Mukuru wa RDF
Umuryango we waje kumushyigikira
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka
N’umuryango we
Komiseri Mukuru wa RCS
Komiseri Mukuru wa RCS n’umuryango we
Aba bayobozi bibukijwe ko ibyo bakora byose bagomba kuzirikana Abanyarwanda

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

MTN Rwanda yashyize Miliyoni 50Frw mu isiganwa ritegerejwe na benshi i Kigali

Next Post

Afite indirimbo zirimo iyamamaye bidasanzwe: Ibiteye amatsiko ku musirikare wahawe inshingo muri RDF

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Umuhigo w’abarangije muri Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 1.000

Umuhigo w’abarangije muri Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 1.000

by radiotv10
08/12/2025
0

Kaminuza ya Mount Kigali yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1 161 bayirangijemo mu byiciro binyuranye, biyemeje kuzatanga serivisi zinoze mu mirimo bazakora...

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

by radiotv10
08/12/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batewe impungenge n’icyorezo cy’uburwayi kiri kubibasira, ndetse...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games
Uncategorized

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Umuhigo w’abarangije muri Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 1.000

Umuhigo w’abarangije muri Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 1.000

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Afite indirimbo zirimo iyamamaye bidasanzwe: Ibiteye amatsiko ku musirikare wahawe inshingo muri RDF

Afite indirimbo zirimo iyamamaye bidasanzwe: Ibiteye amatsiko ku musirikare wahawe inshingo muri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.