Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William n’umugore we Catherine Kate Middleton bari muri Jamaica, bishimiwe cyane n’abaturage bagiye kubaramutsa bafite akanyamuneza.
Ubwo abaturage bakiraga Prince William na Kate, babagaragarije urugwiro rwinshi kuri uyu wa Kabiri ubwo bari bamaze umunsi umwe bageze muri Jamaica.
Ubwo aba baturage basuhuzaga uyu muryango ukomeye mu bwami bw’u Bwongereza, bavugaga mu majwi aranguruye bagira bati “Turabakunda, turabakunda.”
Ni amagambo bavugaga banabakora mu biganza aba b’ibwami na bo bigaragaza ko bishimye cyane, ubwo bariho berecyeza mu mujyi wa Trench aho Bob Marley yari atuye.
Prince William n’umufasha we bari kwisanzurana na rubanda rwo muri Jamaica, yanahuye n’ikipe y’umukino wo ku rubura.
Uyu muryango w’Ibwami wageze i Kingston kuri uyu wa Mbere, ubwo ku kibuga cy’indege hari abantu bagera mu 100 bigaragambyaga basaba ko iki kirwa gihabwa ubwigenge kikaba Repubulika.
Gusa ibi ntibabujije Prince William kwisanzura kuko yagiye anakinana na bamwe mu bantu mu rwego rwo gukomeza kwisanzurana na rubanda.
Src: Daily Mail
RADIOTV10