Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rwa bamwe mu bakandida bashobora kuzavamo Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Uru rutonde rwatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022.
Mu butumwa bwatambutse kuri Twitter ya FERWAFA, iri shyirahamwe rivuga ko muri iki gihe amakipe y’Ibihugu ari mu mikino y’amakipe y’Ibihugu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Izi kizabera muri Qatar ndetse n’iya gicuti, iy’u Rwanda yo ntifite iyo mikino.
Ubu butumwa bwa FERWAFA bukomeza buvuga ko iri shyirahamwe iri mu biganiro n’Abakandida bifuza gutoza ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru.
FERWAFA yahise inatangaza urutonde rwa bamwe muri aba bakandida barimo Abafaransa batatu, Umunya-Espagne umwe n’Umunya-Nigeria.
FERWAFA yagize iti “Mu minsi ya vuba turabatangariza umutoza mushya n’abo bazakorana.”
Uru rutonde rw’abatoza 10, runariho Umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi kuva muri gicurasi 2014 akaza gusezera mu ntangiro za 2015 ubwo yabonaga akazi ko kujya gutoza ikipe y’u Buhindi.
Abakandida batangajwe:
- Alain Giresse (FRA)
- Sunday Oliseh (NIG)
- Sebastian Migne (FRA)
- Tony Hernandez (SPA)
- Gabriel Alegandro Burstein (ARG)
- Hossam Mohamed El Badry (EGY)
- Ivan Hasek (CZEK)
- Arena Gugliermo (SWITZ)
- Stephen Constantine (UK)
- Noel Tossi (FRA)
Uru rutonde rutangajwe nyuma y’ibyumweru bibiri, FERWAFA imenyesheje Mashami Vincent ko atazongererwa amasezerano yarangiye tariki 02 Werurwe 2022.
RADIOTV10