Monday, September 9, 2024

AMAFOTO: Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yaganiriye n’ikipe y’u Rwanda mbere yo gutangira irushanwa rya Zone 5

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yasuye ikipe y’u Rwanda igomba gutangira irushanwa ry’akarere ka gatanu mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021 kizabera muri Cameron kuva tariki 17-26 Nzeri 2021.

Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021 muri Kigali Arena, Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier na perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwizan Desire, baganirije abakinnyi b’u Rwanda mbere y’uko hatangira irushanwa mpuzamahanga kuri uyu wa Mbere tariki 12-17 Nyakanga 2021. Irushanwa rizabera muri Kigali Arena.

Abakinnyi abatoza n’abandi bari kumwe nayo baganirijwe n’ubuyobozi

Aba bakobwa b’u Rwanda bahawe ubutumwa bwo kumenya ko bahagarariye miliyoni zirenga 12 z’abanyarwanda bityo bagomba kwigirira ikizere bityo bagatanga umusaruro ufatika.

Guhera saa cyenda z’uyu wa mbere, ikipe ya Misiri iraba ikina na South Sudan mbere y’uko u Rwanda rucakirana na Kenya guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Minisitiri wa siporo, Auroreb Mimosa Munyangaju yaganiriye n’ikipe y’u Rwanda mbere yo gutangira irushanwa rya Zone 5

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu kwitegura iyi gahunda rero, ikipe y’igihugu nkuru mu bagore ikomeje umwiherero yitegura imikino y’Akarere ka 5, (FIBA Women’s AfroBasket 2021 Zone 5 Qualifiers), izabera muri Kigali Arena kuva itariki 12-17 Nyakanga 2021. Abakinnyi basanzwe bakina hanze y’u Rwanda bose baritabiriye.Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwizan Desire

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo mu Rwanda, Shema Maboko Didier

U Rwanda, Misiri, South Sudan na Kenya nibyo bihugu bizakina iyi mikino bahatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 kuko ikipe izatwara igikombe niyo izaserukira akarere ka gatanu (Zone V).

Dore abaklinnyi 15 u Rwanda ruzakoresha:

#4.Micomyiza Rosine

#5.Imanizabayo Marie Laurence

#6. Nzaramba Cecile

#7. Whitney Christina Houston

#8. Ineza Sifa Joyeuse

#9. Henderson Tierra Monay (CAPTAIN)

#10.Butera Hope

#11. Sandrine Mushikiwabo

#12. Odile Tetero

#13. Urwibutso Nicole

#14. Umugwaneza Charlotte

#15.Bella Murekatete

Sheikh Sarr umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Butera Hope umwe mu bakinnyi bitzweho umusaruro

Umugwaneza Charlotte mu myitozo ya nyuma kuri iki Cyumweru

Ikipe y’u Rwanda iratangira irushanwa ikina na Kenya

PHOTOS: FERWABA

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts