AMAFOTO: Muhoozi yamaze kwambara ipeti risumba ayandi aherutse guhabwa na Se Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kuzamurwa mu mapeti agahabwa ipeti rya General, yambitswe izi mpeta za Gisirikare mu muhango wakozwe n’umugore we ndetse na Se wabo General Salim Saleh.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, nyuma y’icyumweru kimwe ahawe ipeti rya General avuye ku rya Lieutenant General.

Izindi Nkuru

General Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya General ariko yamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, umwanya yari amazeho umwaka.

Kuzamurwa mu mapeti kwa Muhoozi Kainerugaba kwaje gukurikira ubutumwa yatangaje butavuzweho rumwe, bwafashwe nko kwibasira Kenya, aho yavuze ko we n’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yashyize hanze itangazo asaba imbabazi Abanyakenya ku byatangajwe n’uyu musirikare ukomeye muri Uganda, avuga ko bitari bikwiye.

Museveni kandi yanagarutse ku cyatumye azamura uyu muhungu we Muhoozi mu mapeti nyuma yo kwibasira Kenya, agira ati “Nubwo bimeze gutyo, hari n’undi musanzu mwiza munini yatanze mu rwego rwa Leta kandi agikomeje gutanga.”

Umuhango wo kumwambika iri peti wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, wakozwe na General Salim Saleh usanzwe ari Se wabo (Umuvandimwe wa Museveni) ndetse n’umugore wa Muhoozi, Charlotte Nankunda Kutesa.

Iki gikorwa cyakozwe na Se wabo General Salim Saleh ndetse n’umugore wa Muhoozi

Ubu ni General wuzuye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru