Yaturutse mu Gihugu cye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azanywe na kajugujugu ariko ntiyamwinjiza mu Rwanda, yinjirira ku mupaka wa Gatuna aramutsa Abanyarwanda, aho agereye i Kigali yakirwa n’imbaga y’abaturage.
Uko yakoraga igikorwa kidasanzwe yahitaga abisangiza abamukurikira kuri Twitter ye.
Ahagurutse muri Uganda, yerekanye yinjira muri Kajugujugu ya Gisirikare, atangaza ko yerecyeje i Kigali mu Rwanda muri CHOGM.
Iyi kajugujugu ntiyamugejeje mu Rwanda kuko yinjiriye ku mupaka wa Gatuna, ariko mbere yo kwinjira mu modoka yamuzanye i Kigali, abanza kuramutsa Abanyarwanda mu ndamukanyo imenyerewe ya “Muraho!… Murakomeye…nanjye ndakomeye nk’amabuye.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, Museveni yongeye gusangiza abamukurikira ibihe bye by’uru rugendo, ubwo yari ageze i Kigali.
Ageze i Kigali i Nyabugogo, yakiriwe n’imbaga y’abaturage bamukomera amashyi menshi ubwo yari mumodoka.
Yazamutse umuhanda werecyeza mu Mujyi rwagati, nabwo asanga abaturage ku Muhima bamutegereje ari benshi, nab wo bamwakirana ubwuzu.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, yagize ati “Nageze i Kigali mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda banyakiranye ubwuzu.”
RADIOTV10
None se abaturage babwiwe n’iki ko aza akoresheje umuhanda ku buryo abari i GATUNA, abari NYABUGOGO na MUHIMA ruguru hafi y’umugi bagagerera igihe na we ku masaha ye???!!!