Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda, akaba yakiriwe na Yoweri Kaguta Museveni mu biro bye.
Madamu Samia Suluhu Hassan yageze muri Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 aho yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Akigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe, Madamu Samia Suluhu Hassan yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije bwa gatatu akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibanire mpuzamahanga, Henry Okello Oryem.
Madamu Samia yahise yerecyeza mu Biro by’Umukuru w’Igihugu biri Entebbe aho yakiriwe n’akarasisi ndetse na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Abakuru b’Ibihugu byombi bahise bagirana ibiganiro byibanze ku mibanire y’Ibihugu byombi n’uburyo barushaho kuyiteza imbere.
Biteganyijwe ko muri ibi biganiro bari kugirana byibanda ku mishanga y’ubucuruzi ihuriweho n’Ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’ibikorwa remezo.
Madamu Samia Suluhu Hassan yari yagiriye urundi ruzinduko muri Uganda muri Mata 2021 ari na cyo Gihugu cya mbere uyu mukuru wa Tanzania yagendereye kuva yatangira kuyobora iki Gihugu.
Photos © Nile Post
RADIOTV10