AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri muri Barbados mu ruzinduko rwa mbere ari kugirira muri iki Gihugu, yifatanyije n’abakinnyi ba Tennis yo mu muhanda mu mukino barimo, banamuha impano z’ibikoresho byifashishwa muri uyu mukino.

Perezida Kagame Paul wagiriye uruzinduko rwe muri Barbados avuye muri Jamaica, kuri uyu wa Gatandatu yanahuye n’abayobozi b’iki Gihugu cya Barbados barimo Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley na Perezida Sandra Mason.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley bagiye ahari hari kubera umukino wa Tennis ikinirwa mu muhanda, bakifatanya n’abariho bakina.

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda buri kuri Twitter, bugira buti “Abakinnyi bahaye impano Perezida Paul Kagame z’inkoni (Tennis racquets) ebyiri zidasanzwe za Tennis ikinirwa mu muhanda.”

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda siporo muri rusange, asanzwe anakina uyu mukino wa Tennis aho uri mu mikino akunda wo na Basketball.

Perezida Kagame kandi yanahuye n’abanyabigwi mu mukino wa Cricket bo muri iki Gihugu cya Barbados ari bo Sir Garry Sobers and Sir Wesley Hall na bo bamuha impano.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byatangaje ko kandi Perezida Paul Kagame yanaganiriye n’aba banyabigwi uburyo bagira uruhare mu kuzamura uyu mukino mu Rwanda by’umwihariko mu byo gutoza.

Umukuru w’u Rwanda kandi ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley bateye ibiti mu busitani mpuzamahanga buzwi nka Barbados National Botanical Gardens burimo ibiti byatewe n’abayobozi banyuranye bo ku Isi.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe bagiye kureba uyu mukino
Perezida Kagame na we yakinnye uyu mukinno wa Tennis
Bamuhaye impano

Perezida Kagame kandi yanahuye n’abanyabigwi mu mukino wa Cricket
Na bo bamuhaye impano

Yanateye igiti mu busitani mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru