• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda

radiotv10by radiotv10
17/04/2022
in MU RWANDA
0
Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko yakiriye Inka z’inyambo yagabiwe na Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize.

Hari hashize ukwezi Perezida Paul Kagame agabiye Muhoozi Inka z’Inyambo ubwo yari mu Rwanda mu kwezi gushize mu ruzinduko yahagiriye akanakirwa n’Umukuru w’u Rwanda mu rwuri rwe.

Tariki 15 Werurwe 2022, ni bwo Perezida Kagame ari kumwe na bamwe mu bana be, bakiriye Muhoozi mu rwuri, amugabira Inka z’inyambo.

  • Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame
  • Perezida Kagame ari kumwe na Brian na Cyomoro bakiriye Muhoozi mu rwuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yakiriye izi Nka yagabiwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle”.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Umunsi ubanziriza Ejobundi hashize nakiriye Inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu guhera uyu munsi ndi Inkotanye.”

Ubwo Muhoozi yashyikaga mu rugo asoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, yahishuye ko Perezida Kagame yamugabiye Inka 10 z’Inyambo.

Icyo gihe yavuze ko mu muco uhuriweho muri aka karere by’umwihariko mu basanzwe ari aborozi “nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai, nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”

Icyo gihe kandi Muhoozi wari ugiriye uruzinduko rwa kabiri mu Rwanda muri uyu mwaka, yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame ku mahirwe yamuhaye yo kugira uruhare mu kubura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi cyatumaga Ibihugu bitagenderana mu gihe ubu urujya n’uruza rwongeye kubyuka.

Ubwo Perezida Kagame yagabiraga Inka Muhoozi mu kwezi gushize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + sixteen =

Previous Post

Mu marira y’ibyishimo uwaburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y’imyaka 28

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.