Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’akazi muri Türkiye, basuye aharuhukiye Mustafa Kemal Atatürk, wabaye Perezida wa mbere w’iki Gihugu.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, nk’uko amakuru dukesha Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, abitangaza.
Ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira bugira buti “Muri iki gitondo muri Ankara, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basusuye Anitkabir ahashyinguye Perezida wa mbere wa Türkiye, Mustafa Kemal Atatürk.”
Mustafa Kemal Atatürk ufatwa nk’Intwari y’imbanza muri iki Gihugu cya Türkiye akaba n’umwe mu banyabigwi ku Isi, yavutse mu 1881 atabaruka mu 1938, akaba yari umwe mu basirikare b’icyubahiro bagize uruhare mu mpinduramatwara z’iki Gihugu, mu kugira ubwigenge ubwo cyigobotoraga ubukoloni bw’Ubwami Bwami bwa Ottoman nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.
Anitkabir ni inyubako y’amateka ishyinguyemo Mustafa Kemal Atatürk yubatswe mu 1994, yuzura mu 1953. Iherereye mu Karere ka Çankaya mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Ankara.
Ni igikorwa kibaye ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ari na wo munsi wabo wa nyuma muri iki Gihugu.
Kuri uyu wa Kane kandi, Perezida Paul Kagame arahura na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, bagirane ibiganiro byo mu muhezo, biza gukurikirwa n’ikiganiro bagirana n’itangazamakuru.
Biteganyijwe ko kandi amatsinda y’abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi, aza kugirana ibiganiro byagutse bigamije gukomeza gutsimbataza umubano.
RADIOTV10