Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’akazi muri Türkiye, basuye aharuhukiye Mustafa Kemal Atatürk, wabaye Perezida wa mbere w’iki Gihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, nk’uko amakuru dukesha Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, abitangaza.

Ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira bugira buti “Muri iki gitondo muri Ankara, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basusuye Anitkabir ahashyinguye Perezida wa mbere wa Türkiye, Mustafa Kemal Atatürk.”

Mustafa Kemal Atatürk ufatwa nk’Intwari y’imbanza muri iki Gihugu cya Türkiye akaba n’umwe mu banyabigwi ku Isi, yavutse mu 1881 atabaruka mu 1938, akaba yari umwe mu basirikare b’icyubahiro bagize uruhare mu mpinduramatwara z’iki Gihugu, mu kugira ubwigenge ubwo cyigobotoraga ubukoloni bw’Ubwami Bwami bwa Ottoman nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.

Anitkabir ni inyubako y’amateka ishyinguyemo Mustafa Kemal Atatürk yubatswe mu 1994, yuzura mu 1953. Iherereye mu Karere ka Çankaya mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Ankara.

Ni igikorwa kibaye ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ari na wo munsi wabo wa nyuma muri iki Gihugu.

Kuri uyu wa Kane kandi, Perezida Paul Kagame arahura na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, bagirane ibiganiro byo mu muhezo, biza gukurikirwa n’ikiganiro bagirana n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko kandi amatsinda y’abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi, aza kugirana ibiganiro byagutse bigamije gukomeza gutsimbataza umubano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru

Next Post

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yabaye nk’utumira umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yabaye nk’utumira umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yabaye nk’utumira umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.