Perezida Paul Kagame yatangije agace ka nyuma k’irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2022 kari gukinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame Paul yatangije aka gace ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare (FERWACY), Murenzi Abdallah ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
Iki gikorwa cya Perezida Paul Kagame cyashimishije abakunzi b’umukino w’amagare bari baje kwihera ijisho itangizwa ry’uyu mukino umaze kwigarurira imitima ya benshi.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri gukurikirana iri rushanwa, avuga ko uretse abaturarwanda bishimiye kuba babonye Perezida Kagame aza gutangiza aka gace, n’abakinnyi bari gusiganwa na bo bagaragaje akanyamuneza ubwo babonaga umukuru w’u Rwanda abatangirije aka gace.
Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa Siporo muri rusange, yagaragaje ko ashyigikiye uyu mukino w’amagare, ndetse muri 2015 yari yaraguriye ikipe y’Igihugu amagare agezweho nyuma y’uko bari bamaze igihe bitwara neza muri uyu mukino.
Aka gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, katangiriye i Rebero mu Mujyi wa Kigali aho abakinnyi bahise batangira kuzenguruka ibice binyuranye bo mu Mujyi wa Kigali, aho gafite ibilometero 75,3.
RADIOTV10