Yakuriweho igihano cyo kwicwa arishima biramurenga ahita apfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 55 wo muri Iran wari warakatiwe urwo gupfa, yishwe n’byishimo nyuma y’uko abo yiciye umuntu bamuhaye imbabazi.

Uyu mugabo uzwi nka Akbar wari umaze imyaka 18 akatiwe iki gihano cyo gupfa, akomoka mu majyepfo ya Iran, yari afungiye kwica umuntu.

Izindi Nkuru

Inkiko zari zaramukatiye urwo gupfa, gusa yaje kubabarirwa n’umuryango yiciye umuntu ndetse amenyeshwa ko atakinyonzwe.

Akimara kubwirwa iyi nkuru nziza, uyu mugabo yasabwe n’ibyishimo bituma umutima uhagarara ahita apfa.

Ikinyamakuru Hamshahri cya Leta, gitangaza ko uyu mugabo yari yababariwe ndetse igihano cyo kwicwa cyavuyeho ariko akaza kugira ibyago, akicwa n’ibyishimo nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima.

Amakuru aturuka muri Iran, avuga ko akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri iki Gihugu ari ko kumvishije uyu muryango gufata icyemezo cyo kubabarira uyu mugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru