Kayonza: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we ahengereye umugore we adahari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Rugendabari, Umurenge wa Mukarangae mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa, bikaza kumenyekana nyuma y’uko amakuru atanzwe n’umugore we.

Uyu mugabo w’imyaka 35, akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 12, aho byabereye mu Mudugudu wa Gikumba, mu Kagari ka Rugendebari.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko ubwo amakuru yamaraga kumenyekana, uyu mugabo yagerageje gutoroka ariko ku bufatanye bw’inzego z’abaturage n’ubuyobozi agahita afatwa, ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Mukarange.

Amakuru yo kumukekaho gusambanya umwana we, yamenyekanye ubwo yatangwaga n’umugore nyuma y’uko umukobwa wabo abimubwiriye.

Gatanazi Longin Umuyobozi uyobora Umurenge wa Mukarange, yatangaje ko uyu mugore w’ukekwa, atari yiriwe mu rugo aho atahiye asanganizwa iyi nkuru n’umukobwa we ko se yamusambanyije.

Ati Amakuru yatanzwe n’umugore w’uyu mugabo, yatashye ageze mu rugo umwana we w’umukobwa w’imyaka 12 aramusanganira amubwira ko se yamusambanyije.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru