Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yahaye umugisha TdRwanda2022 atangiza agace ka nyuma kayo

radiotv10by radiotv10
27/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
AMAFOTO: Perezida Kagame yahaye umugisha TdRwanda2022 atangiza agace ka nyuma kayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangije agace ka nyuma k’irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2022 kari gukinirwa mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame Paul yatangije aka gace ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare (FERWACY), Murenzi Abdallah ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Iki gikorwa cya Perezida Paul Kagame cyashimishije abakunzi b’umukino w’amagare bari baje kwihera ijisho itangizwa ry’uyu mukino umaze kwigarurira imitima ya benshi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri gukurikirana iri rushanwa, avuga ko uretse abaturarwanda bishimiye kuba babonye Perezida Kagame aza gutangiza aka gace, n’abakinnyi bari gusiganwa na bo bagaragaje akanyamuneza ubwo babonaga umukuru w’u Rwanda abatangirije aka gace.

Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa Siporo muri rusange, yagaragaje ko ashyigikiye uyu mukino w’amagare, ndetse muri 2015 yari yaraguriye ikipe y’Igihugu amagare agezweho nyuma y’uko bari bamaze igihe bitwara neza muri uyu mukino.

Aka gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, katangiriye i Rebero mu Mujyi wa Kigali aho abakinnyi bahise batangira kuzenguruka ibice binyuranye bo mu Mujyi wa Kigali, aho gafite ibilometero 75,3.

Perezida Kagame ubwo yarageze i Rebero
Perezida Kagame yari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo

Abasiganwa bishimiye kubona Perezida Kagame aza kubatangiriza aka gace

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 12 =

Previous Post

Yakuriweho igihano cyo kwicwa arishima biramurenga ahita apfa

Next Post

Kayonza: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we ahengereye umugore we adahari

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we ahengereye umugore we adahari

Kayonza: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we ahengereye umugore we adahari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.