Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasuye imwe mu nzu ndangamuco y’Igihugu cye ibumbatiye amateka y’Ubukaraza [kuvuza ingoma], aboneraho kwifatanya n’abakaraza, avuza ingoma anavuna sambwe mu mudiho wa Kirundi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, kumbuga nkoranyambaga hagiye hagaragara amafoto n’amashusho ya Perezida Evariste Ndayishimiye yizihiwe ari gutera indirimbo za Kirundi ari na ko acinya umudiho wo muri iki Gihugu.
Muri aya mashusho kandi, Perezida Evariste Ndayishimiye uba wambaye ibirenge n’imyenda y’ababyinnyi b’imbyino gakondo mu Gihugu cy’u Burundi, yanyuzagamo akanavuza ingoma isanzwe ifite umwihariko muri iki Gihugu.
🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮#KazeiBurundi pic.twitter.com/fHMQWwMKEy
— Ndayishimiye Allwin Jodel (@Allwin_Jodel) January 19, 2022
Aya amafoto ari no ku mbuga nkoranyamba z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama ubwo yasuraga inzu ndangamuco w’ingoma ahazwi nka Gishora.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko Perezida Evariste Ndayishimiye yariho asoza ikiruhuko cya Guverinoma akaboneraho gusura iyi nzu ndangamuco aherekejwe na Madamu we Angeline Ndayishimiye.
Ubutumwa buherekeje aya mafoto bugira buti “Umuhamagaro wo kuvuza ingoma yawugize kuva mu buto bwe, Perezida Ndayishimiye ntiyazuyaje kwifatanya mu kwizihiza umuco w’ubukaraza i Gishora mu kwerekana umuco udacogora. Yatwibukije ko umuco wacu ari wo shingiro yo gukunda Igihugu.”
RADIOTV10