Umunyemari uregwa mu rubanza rwa Miliyoni 100 yasabye kurekurwa kuko arwaye indwara zikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushoramari Mudenge Emmanuel uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu kwaka inguzanyo ya Miliyoni 106 Frw, yasabye Urukiko kumurekura kuko asanganywe uburwayi bukomeye bityo ko afite impungenge ko yazagwa muri gereza.

Uyu munyemari watawe muri yombi na RIB tariki 29 Ukuboza 2021, aregwa hamwe na mugenzi we witwa Ruzibiza Modeste.

Izindi Nkuru

Mudenge Emmanuel akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo muri Banki ya Kigali ya Miliyoni 106frw, yagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, we n’uwo baregwa hamwe basabirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ubwo Ubushinjacyaha bwari bumaze gusobanura ikirego cyabwo ndetse n’impamvu zikomeye zituma bumusabira gufungwa by’agateganyo, Mudenge yasabye Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze.

Uyu munyemari uvuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano bigamije gutuma aguma muri gereza, yagarutse ku kuba yaratawe muri yombi amaze iminsi 12 afunguwe, avuga ko amezi 20 yamaze muri Gereza ya Nyarugenge yarenganaga kandi ko yahahuriye n’ibibazo bishinigiye ku buzima bwe.

Yavuze ko yagiye muri Coma inshuro eshatu kubera indwara afite zirimo iz’umutima, igisukari (Diabetes) ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Yagaragaje ibitaro yagiye avurizwamo birimo ibya Kigali CHUK n’ibyitiriwe Umwami Fayisali, ati “Byose byemeje ko ndwaye indwara zikomeye kandi zemejwe n’abaganga babifitiye ububasha.”

Yakomeje atakambira Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera dore ko ngo ari umuntu uzwi.

Ati “Nimumfunga ejo mukazumva naguye muri gereza nkapfa ntaranaburana mu mizi murumva nzaba mbonye ubutabera ko ahubwo icyo gihe urubanza ruhita rushyingurwa rugahagaraga kuko mu mategeko nta we uburanisha umuntu wapfuye?”

 

Uko ikirego giteye

Mudenge wongeye gutabwa muri yombi tariki 29 Ukuboza 2021, yari amaze iminsi 12 arekuwe nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rukuru ku byaha bifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano aho yari amaze amezi 20 afunzwe. Naho Ruzibiza Modeste baregwa hamwe we yatawe muri yombi tariki 07 Mutarama 2022.

Ubushinjacyaha burega Mudenge Emmanuel kuba yaratse inguzanyo muri Banki ya Kigali (BK) ya miliyoni 106Frw, agatanga ingwate y’umutungo utimukanwa wa Ruzibiza Modeste.

Mudenge yaje kubura ubwishyu, BK ishyira mu cyamunara wa mutungo yatanzeho ingwate ariko Ruzibiza Modeste n’umugore we witwa Dusabe Frola batambamira iyi cyamunara bavuga ko uwo mutungo ari uwabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ari imigambi yari yaracuzwe na Mudenge na Ruzibiza kugira ngo bazagushe mu gihombo BK.

 

Umugore wa Ruzibiza Modeste ngo ntiyari azi ko umutungo ahuriyeho n’umugabo we watanzweho ingwate, ndetse n’umugore wa Mudenge Emmanuel na we akaba arega sosiyete ifitwemo imigabane n’umugabo we ngo kuko yatanze ingwate y’umutungo bahuriyeho batarabyumvikanyeho.

Mudenge Emmanuel we yisobanura avuga ko uwo mutungo yawuguze na Ruzibiza Modeste muri 2011 ndetse banakora ihererekanyamutungo.

Akavuga ko na we yatunguwe no kumva BK imubwira ko “umutungo nabahayeho ingwate mpabwa inguzanyo wanditswe ku witwa Ruzibiza Modeste.”

Ngo icyo gihe yahise ahamagara Ruzibiza arabimumenyesha ariko na we amubwira ko atari abizi kuko yumvaga Mutation yararangije bagahita bajya ku biro bikuru by’ubutaka bagasanga ari byo byakoze amakosa yo kutandukura amazina yari yanditse ku mutungo.

Mudenge uvuga ko n’ibiro bikuru by’ubutaka byemera ayo makosa bikemera no kuyakosora, yavuze ibi atari ibintu byari bikwiye gutuma afungwa “Kuko twese nta ruhare twagize ngo ubutaka bube bucyanditse kuri Ruzibiza Modeste, ahubwo ni amakosa yakozwe n’ibiro bikuru by’ubutaka, kandi na byo byemeye gukosora amakosa byakoze.”

Urukiko rwahise rusoza uru rubanza, rukaba ruzasoma icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru