Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

radiotv10by radiotv10
21/10/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye gusarura inyanya mu murima we uherereye muri Komini ya Bugendana mu Ntara ya Gitega, wezemo inyanya zashimye ifumbire n’inyongeramusaruro.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko iki gikorwa cyo gusasarura inyanya cyakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023.

Ibiro by’Umukuru w’u Burundi, bigira biti “Ibilo 300 by’inyanya byahinzwe ku buso bwa are 4 gusa, ni byo Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yasaruye kuri uyu wa Kane mu murima we w’icyitegererezo uri ku musozi wa Bitare muri Komini ya Bugendana i Gitega.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, ivuga kandi ko Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi gufatira urugero kuri ubu buhinzi bwa kijyambere kuko butanga umusaruro ushimishije.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza ko muri izi nyanya zasaruwe na Perezida, harimo izipima ibilo bibiri ku runyanya rumwe.

Perezida Evariste Ndayishimiye asanzwe agaragaza ko akunda ubuhinzi, dore ko ajya anagaragara ari mu bikorwa byabwo nko gusarura ibirayi no kubagara imyaka.

Uyu Mukuru w’u Burundi kandi yakunze kubwira Abarundi bavuga ko babuze icyo bakora, ko ari ubunebwe, ahubwo ko ibyo gukora bihari birimo n’ubuhinzi nk’ubu bugezweho kandi bwabatunga bukanateza imbere Igihugu cyabo.

Perezida Evariste Ndayishimiye yasaruye inyanya mu murima we
Yasabye Abarundi kumufatiraho urugero
Yishimiye umusaruro yejeje
Harimo inyanya zipima ibilo bibiri ari rumwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − seven =

Previous Post

Niger: Hashyizwe hanze amakuru arambuye y’umugambi waburijwemo w’uwari Perezida wakorewe ‘Coup d’Etat’

Next Post

Amakipe abiri y’i Burayi mu nkundura yo kwegukana umukinnyi w’ikipe ikomeye

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakipe abiri y’i Burayi mu nkundura yo kwegukana umukinnyi w’ikipe ikomeye

Amakipe abiri y’i Burayi mu nkundura yo kwegukana umukinnyi w’ikipe ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.