Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AMAFOTO: Tunisia yisubije igikombe cya #AFROBASKET, Senegal yongera kuba iya gatatu

radiotv10by radiotv10
06/09/2021
in SIPORO
0
AMAFOTO: Tunisia yisubije igikombe cya #AFROBASKET, Senegal yongera kuba iya gatatu
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yatwaye igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino w’intoki wa Basketball nyuma yo gutsinda Ivory Coast amanota 78-75 (25-18, 22-16,18-25,13-16) ku mukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba w’iki cyumweru muri Kigali Arena.

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yatwaye igikombe cya Afurika 2021

Tunisia yatwaye igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya gatatu iba inshuro ya kabiri bikurikiranya kuko bagitwaye mu 2017 batsinze Nigeria ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’igihugu ya Senegal yongeye gutwara umwanya wa gatatu itsinze Cape Verde amanota 86-73.

Muri uyu mukino, Salah Mejri wa Tunisia niwe wagize umusaruro rusange urusha abandi (+27) kuko yanatsinze amanota 22, ebounds 6, akora blocks eshatu. Gusa nta mupira wabyaye amanota mu minota 23’37” yamaze mu kibuga. Undi wafashije Tunisia kuzamura amanota ni Michael Roll wakinnye iminota 33’45” yatsinze amanota 18.

Salah Mejri wa Tunisia niwe wagize umusaruro rusange urusha abandi (+27)

Jean Francois Kebe wa Ivory Coast yagize umusaruro wa +14, amanota 10, rbounds 3 anatanga imipira ine yabyaye amanota.

Souleyman Diabate wa Ivory Coast yakinnye iminota 28’59” yatsinze amanota 20, Matt Costello yakinnye 36’43” atsinda amanota icyenda.

Tunisia yakinaga AfroBasket ku nshuro nshuro ya 23 ikaba igihugu kimaze kuritwara inshuro eshatu (2011, 2017, 2021), yabaye iya kabiri mu 1965 mu gihe yasoje ku mwanya wa gatatu inshuro enye (1970, 1974, 2009, 2015).

Makram Ben Romdhane (Tunisia) niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP) mu gihe u Rwanda rwahawe igihembo nk’igihugu cyagaragaje ubworoherane mu kibuga (Fair Play award).

Makram Ben Romdhane (Tunisia) kandi yaje mu ikipe y’irushanwa (Team of the Tourney) ari kumwe na mugenzi we Omar Abada, Gorgui Dieng (Senegal), Matt Costello (Cote d’Ivoire) and Walter Tavares (Cape Verde).

Ikipe y’irushanwa ry’uyu mwaka wa 2021

Aurore Mimosa Munyangaju ashyikiriza Tunisia igikombe cya Afurika

Cote d’Ivoire yasoje ku mwanya wa kabiri

Abakinnyi ba Tunisia bishimira intsinzi

Umukino wa nyuma wahuje Tunisia na Cote d’Ivoire

PHOTOS: FIBA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

AFROBASKET2021: Imikino ya ½ cy’irangiza irakinwa kuri uyu wa gatandatu, Tunisia ibitse igikokombe izahura na Cape Verde

Next Post

CRICKET: Ikipe y’igihugu y’abagore yahawe ibendera n’impanuro mbere yo kujya muri Botswana

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CRICKET: Ikipe y’igihugu y’abagore yahawe ibendera n’impanuro mbere yo kujya muri Botswana

CRICKET: Ikipe y’igihugu y’abagore yahawe ibendera n’impanuro mbere yo kujya muri Botswana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.