I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro ya burundu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhango wabaye mu masaha ya kare yo muri America, akaba ay’ijoro inaha i Kigali n’i Bweyeye mu Rwanda, waranzwe n’ibikorwa binyuranye, birimo ibiganiro byabanje kubera mu muhezo byahuje Perezida Donald Trump wa U.S, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC.
Nyuma y’ibi biganiro, Abakuru b’Ibihugu uko ari batatu bahise berecyeza mu nyubako ikiri nshya muri White House, yari yicayemo abayobozi batumiwe muri uyu muhango, barimo Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, William Ruto wa Kenya unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Mbere yo gushyira umukono kuri aya masezerano, habanje gutangwa imbwirwaruhame, zabimburiwe n’iya Donald Trump wanahaye ikaze aba banyacyubahiro, aho yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka azahora azirikanwa ku Isi, kuko ari bwo hagezwe ku gikorwa gihambaye mu gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa DRC.
Perezida Donald Trump wananyuzagamo akanashyenga, yavuze ko nubwo Perezida Kagame na Tshisekedi bamaze igihe batavuga rumwe, ariko basanzwe bakundana, aho yanahindukiye akaterera ijisho aho bari bicaye, ati “murebe ukuntu barebana.”
Umukuru w’u Rwanda, yashimiye Trump kuba ageze ku ntambwe yananiye abandi, avuga ko uburyo uyu Mukuru wa America yakoresheje mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo, ari wo wari ukenewe, kuko waje usubira mu mizi y’ibibazo, kandi akirinda kugira uruhande abogamiraho.










RADIOTV10








