Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Weekend y’umunezero n’ubuzima bwiza i Kigali, abayituye bahuriye muri siporo ya nijoro

radiotv10by radiotv10
14/05/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
AMAFOTO: Weekend y’umunezero n’ubuzima bwiza i Kigali, abayituye bahuriye muri siporo ya nijoro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bahuriye muri siporo idasanzwe yabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.

Iyi siporo izwi nka Kigali Night Run, isanzwe iba gacye ariko ikitabirwa n’Abanyakigali benshi baba bashaka guhurira muri iyi myitozo ngororamubiri bakanaganira.

Ni siporo yateguwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali ndetse na sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN-Rwanda inayoboye mu gutanga izi serivisi zifasha abaturarwanda gushyikirana.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ari mu bitabiriye isi siporo yahuriyemo abantu benshi baturutse ku nyubako ya Kigali Heights berecyeza ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro ku Kimuhurura, ubundi bakora imyitozi ngororamubiri yo kurambura ingingo.

Abitabiriye isi siporo bari mu ngeri zitandukanye, yaba abakuze, urubyiruko ndetse n’abana, bagaragazaga akanyamuneza kadasanzwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimiye abatuye uyu mujyi uburyo bitabiriye iki gikorwa.

Mu butumwa bwabwo, bwagize buti “Iyi siporo rusange ya ninjoro yitabiriwe kandi ibyishimo ni byose ku basanzwe bayitabira n’abaje bwa mbere. Dukore Siporo, tugire ubuzima bwiza.”

Bamwe mu bayitabiriye na bo bagiye basangiza abandi amafoto bari muri iyi siporo, bagaragaza akanyamuneza batewe no kwitabira iki gikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − one =

Previous Post

Nyuma y’imyaka ibiri Abaturarwanda bambara udupfukamunwa ubu ntibikiri ngombwa

Next Post

Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima

Related Posts

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

by radiotv10
16/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko amazi y'imvura aturuka ku muhanda wa Kaburimbo...

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

by radiotv10
16/10/2025
0

Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse...

IZIHERUKA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho
MU RWANDA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

16/10/2025
Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

16/10/2025
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima

Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.