Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ibigwi Madamu Janet Museveni amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, amushimira by’umwihariko uburyo yamurereye abana neza.
Janet Museveni wavutse tariki 24 Kamena 1948, yujuje imyaka 76 uyu munsi, aho akomeje kwifurizwa isabukuru nziza n’abantu banyuranye barimo ab’ingenzi mu buzima bwe, nka Yoweri Museveni bamaranye imyaka 51 bashakanye dore ko bashyingiranywe mu 1973.
Perezida Museveni, mu butumwa bwo kwifuriza isabukuru nziza Madamu we, yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuryango wabo by’umwihariko hagati yo mu 1981 no mu 1986 ubwo bahunganaga n’abana babo barimo abari bakiri bato, nk’uwari ufite imyaka itandatu n’undi wari ufite amezi atandatu.
Museveni yavuze ko na we yari kumwe n’umuryango mu buhungiro muri Tanzania hagati yo mu 1971 na 1979. Ati “Ariko muri icyo gihe yari kumwe n’abana ari wenyine muri Kenya no muri Sweden.”
Yaboneyeho gushimira kandi abafashije umuryango we, ati “Ndashimira Imana yampaye Madamu Janet kugira ngo ampe umuryango nubwo njye mufata nk’impirimbanyi yaharaniye ukishyira ukizana.”
Museveni yakomeje asaba Abanya-Uganda kumufasha kwifuriza isabukuru nziza Madamu we Janet Museveni bamaranye imyaka 51 babana nk’umugore n’umugabo. Ati “Umugore w’inshuti yanjye Madamu Janet Kainembabazi Kataaha Museveni, yujije imyaka 76 y’amavuko.”
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakomeje agira ati “Ndashima Imana yadufashishije kunyurana muri byinshi ikanaduha imigisha itabarika.”
RADIOTV10