Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

radiotv10by radiotv10
27/09/2025
in SIPORO
0
Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Espagne Ostiz Taco Paula yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19, noneho Umunyafurikakazi w’Umunya-Ethiopia aza mu icumi ba mbere, Abanyarwandakazi babiri na bo babasha kurangiza ku nshuro ya mbere.

Ni irushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, ahasiganwaga abangavu batarengeje imyaka 19, bakoze intera y’ibilometero 74, aho batangiye saa mbiri na makumyabiri (08:20′).

Uyu Munya-Espagne Ostiz Taco Paula atwaye shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’Abangavu akoresheje amasaha 2:09’:19’’, aho yaje akurikirwa n’Umutaliyani Chantal Pegolo.

Ku mwanya wa gatatu kandi, haje Umusuwisikazi Anja Grossmann, mu gihe ku mwanya wa kane haza Umunya-Canada Sidney Swierenga, na we wakurikiwe ku mwanya wa gatanu n’Umutaliyani Giada Silo, mu gihe ku mwanya wa gatandatu haje Umufaransakazi Thais Poirier, warushijwe amasegonda 03”.

Umunya-Ethiopia Tsige Kiros uri mu bigaragaje uyu munsi, kuva iyi shampiyona yatangira mu Rwanda, ni we ubaye Umunyafurika uje mu icumi ba mbere, aho yaje ku mwanya wa karindwi, akaba yarushijwe amasegonda 08’’.

Ku mwanya wa munani haje Umunya-Australia Neve Parslow, ku wa cyenda haza Umunya-Pologne, Maria Okrucinska, mu gihe ku mwanya wa 10 haje Umunyamerikakazi Alyssa Sarkisov.

Abanyarwandakazi babiri, Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane muri bane bari mu bakinnyi bitabiriye iyi shampiyona mu cyiciro cy’abangavu, babashije gusoza irushanwa, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka ya Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Masengesho Yvonne yabaye uwa 48, naho mugenzi we Uwiringiyimana Liliane aza ku mwanya wa 49, bombi bakaba basizwe ibihe bingana n’iminota 12:’ 20 ” na Paula Ostiz wegukanye iyi Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’Abangavu batarengeje imyaka 19.

Mu myaka itanu ishize, Abanyarwandakazi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro nk’iki cy’abangavu, inshuro imwe, iyabreye i Glasgow aho hari hitabiriye Byukusenge Mariate na Uwera Aline batabashije gusoza.

Paula Ostiz yegukanye shampiyona
Ostiz Taco Paula ubwo yari yegukanye shampiyona y’Isi
Abaturutse mu Bihugu byose ku Isi baje kwihera ijisho iri rushanwa riri kubera mu Rwanda

Abanyarwanda na bo baberetse ko bahora bishimiye abashyitsi
Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne babaye aba mbere babashije kurangiza shampiyona y’Isi mu bangavu batarengeje imyaka 19

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + two =

Previous Post

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

Next Post

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.