Amagare: Umukinnyi wegukanye irushanwa ryitiriwe Umusambi yegukanye irindi ryitiriwe Inkura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muhoza Eric uherutse kwegukana isiganwa ryise Umusambi Race ryanyuze mu Turere twa Gicumbi na Burera, yongeye kwegukana iryiswe ‘Akagera Rhino Race’ ryari rigamije kwishimira igaruka ry’inyamaswa z’Inkura muri Pariki y’Igihugu Akagera.

Iri siganwa ‘Akagera Rhino Race’ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, ryahagurukiye Rugende ryerecyeza i Rwinkwavu ari na ho ryasorejwe.

Izindi Nkuru

Iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Akarere ka Kayonza, ryari rigamije kwishimira igaruka ry’inyama z’Inkura muri Pariki y’Igihugu Akagera.

Iri siganwa ryari rifite ibilometero 73,8 ryegukanye na Muhoza Eric, wakurikiwe na Manizabayo Eric bakunze kwita Karadiyo, na we waje akurikirwa na Tuyizere Hashim watwaye umwanya wa Gatatu.

Iri rushanwa ryatangijwe na Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa ndetse na Perezida wa w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson.

Muhoza Eric watwaye iri rushanwa, ni na we uherutse kwegukana iryiswe kwegukana Umusambi Race ryanyuze mu Turere twa Gicumbi na Burera, by’umwihariko mu gishanga kibamo imisambi myinshi ari na cyo cyitiriwe iri rushanwa.

Manizabayo yegukanye umwanya wa kabiri
Tuyizere Hashim yegukana uwa gatatu

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru