Icyatumye hasibwa indirimbo ya The Ben yarebwaga ku bwinshi cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indirimbo ‘Ni Forever’ y’umuhanzi The Ben yari ikomeje guca ibintu kubera uburyo yarebwaga ku bwinshi kuri YouTube, yasibwe kuri uru rubuga, ndetse icyatumye ikurwaho kikaba cyamenyekanye.

Inkuru y’isibwa ry’iyi ndirimbo yagiye hanze mu cyumweru gishize, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi, bahise batangira kwibaza impamvu iyi ndirimbo yasibwe kuri YouTube, ndetse bamwe batangira kubihuza n’ihanganisha rikunze kuba hagati y’abakunzi b’uyu muhanzi n’aba mugenzi we.

Amakuru yizewe, avuga ko icyatumye iyi ndirimbo isibwa ku rubuga rwa YouTube, ari ikirego cy’ikoreshwa ry’umutungo w’abandi (Copyright Claim) cyatanzwe na Kompanyi izwi nka Drone Skyline Ltd, isanzwe ifata amashusho hakoreshejwe utudege tutagira abapilote.

Bivugwa ko iyi kompanyi ifata amashusho by’umwihariko yo mu bikorwa remezo nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’imihanda n’imisozi miremire.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Ni Forever’ hagaragaramo amashusho yafatiwe mu kirere bigaragara ko yafashwe na Drone, mu gihe abakurikiranira hafi ibya muzika, bemeza ko mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, nta na hamwe higeze hakoreshwa aka kadege katagira umupilote.

Ikinyamakuru Inyarwanda cyandika ku nkuru z’imyidagaduro, gihamya ko amwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo ya The Ben, nk’agaragaza ishyamba rya Nyungwe, yafashwe hambere, ku buryo ari yo yatumye hatangwa ikirego cyasibishije iyi ndirimbo kuri YouTube.

Kugira ngo iyi ndirimbo igarurwe ku rubuga, byasaba ko The Ben n’iyi kompanyi bicara ku meza y’ibiganiro, ubundi bakagira ibyo bumvikanaho, kugira ngo YouTube ibone aho ihera isubizaho iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 mu minsi micye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru