Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira kwiyandikishaho, ndetse n’ibyo bagomba kuba bujuje.
Muri iri tangazo, Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko “bumenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bizatangira tariki ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2025.”
RDF ikomeza igira iti “Abatazabona umwanya wo kwiyandikisha ntibyababuza kuza ku munsi w’ikizamini.”
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Lambert Sendegeya, RDF ivuga ko hari abaziyandikisha ku rwego rwa ba ofisiye baziga umwaka umwe ndetse n’abaziga imyaka ine, ikanagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje.
Mu byo uwiyandikisha agomba kuba yujuje, harimo kuba ari Umunyarwanda, afite ubuzima buzira umuze, atarigeze uhamwa n’icyaha, adakurikiranweho icyaha.
Harimo kandi kuba atarirukanywe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa, kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta, kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba afite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Byumwihariko kuba baziga umwaka umwe, ho uziyandikisha agomba kuba, atarengeje imyaka 24, kuba yararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, afite impamyabumenyi ya AO, kuba yararangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza IPRC, afite impamyabumenyi ya A1.
Naho abafite umwihariko ku byo bize nk’abaganga na ba Injeniyeri (Engineers) bagomba kuba batarengeje imyaka 27.
Naho ku baziga imyaka ine, uwiyandikisha agomba kuba afite imyaka 18 kandi atarengeje 21, kuba yararangije amashuri yisumbuye.
RADIOTV10