Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amahitamo ni ay’Abanyarwanda- Perezida Kagame asubije abibaza niba muri 2024 aziyamamaza

radiotv10by radiotv10
09/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Amahitamo ni ay’Abanyarwanda- Perezida Kagame asubije abibaza niba muri 2024 aziyamamaza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba yaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, bizagenwa n’amahitamo y’Abanyarwanda kuko baramutse bavuze ko bifuza gukomeza kuyoborwa n’ubayobora cyangwa ko bashaka undi, byombi azabyemera.

Yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri France 24 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022 ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru w’iki gitangazamakuru witwa Marc Perelman.

Ni ikiganiro kibanze ku mubano w’u Rwanda n’amahanga byumwihariko ku bibazo biri hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu guteza umutekano mucye muri iki Gihugu giherereye mu Burengerazuba bwarwo.

Ubwo ki kiganiro cyariho gihumuza, Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba ateganya kuzongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024.

Perezida Kagame wahise amusubiza, yagize ati “Nzareba ko nakwiyamamaza mu yindi myaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko mbere na mbere ibi bireba Abanyarwanda kuko ari amahitamo yabo ariko ko icyo bazahitamo adashobora kugica ku ruhande.

Ati “Bashobora kuvuga ko bashaka undi muyobozi mushya nzabyemera, ariko nibavuga ko bifuza kuyoborwa n’usanzwe na byo nabyemera.”

Perezida Paul Kagame watsinze amatora ya 2017, yari yatanzwe n’umukandi w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi nyuma yuko bisabwe n’Abanyarwanda babanje kuvugurura Itegeko Nshinga ryabo kugira ngo rihe uburenganzira Kagame kongera kwiymamaza.

Iri tegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 ryemerera Perezida Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu [imwe imwe].

Muri iki kiganiro na France 24, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagarutse ku banenga u Rwanda ko rutabahiriza ihame rya Demokarasi, yongera kwibutsa ko Demokarasi isobanutse ko ari amahitamo y’abaturage.

Yavuze ko mu banega u Rwanda, batajya bagaragaza niba amatora yo mu Rwanda ataba mu mucyo no mu bwisanzure mu gihe mu Bihugu byirirwa bivuga ko ari abarimu ba Demokarasi ari ho hakomeza kugaragara ibibazo mu miyoborere yabyo.

Ati “No muri iki gihe tuvugana hari ahari kuba ibyo bibazo mu Bihugu byateye imbere. Nemera ko abatuarge ari bo bakwiye guhitamo ibyo bashaka gukora.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abo birirwa bahanganye n’ibibazo by’imiyoborere atari bo bari bakwiye kunenga u Rwanda cyangwa ibindi Bihugu bigendera ku mahitamo y’Abaturage.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nzabonimpa Theoneste says:
    3 years ago

    Ntawutakifuza kuyoborwana biganza bigaba amariza. Nyiri umudende ugaba umudendezo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 2 =

Previous Post

Isi ipfushije undi munyapolitiki ukomeye

Next Post

M23&FARDC: Rwabuze gica ku bagenzura Rutshuru, buri wese arivuga imyato

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23&FARDC: Rwabuze gica ku bagenzura Rutshuru, buri wese arivuga imyato

M23&FARDC: Rwabuze gica ku bagenzura Rutshuru, buri wese arivuga imyato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.