Perezida Paul Kagame avuga ko kuba yaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, bizagenwa n’amahitamo y’Abanyarwanda kuko baramutse bavuze ko bifuza gukomeza kuyoborwa n’ubayobora cyangwa ko bashaka undi, byombi azabyemera.
Yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri France 24 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022 ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru w’iki gitangazamakuru witwa Marc Perelman.
Ni ikiganiro kibanze ku mubano w’u Rwanda n’amahanga byumwihariko ku bibazo biri hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu guteza umutekano mucye muri iki Gihugu giherereye mu Burengerazuba bwarwo.
Ubwo ki kiganiro cyariho gihumuza, Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba ateganya kuzongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024.
Perezida Kagame wahise amusubiza, yagize ati “Nzareba ko nakwiyamamaza mu yindi myaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko mbere na mbere ibi bireba Abanyarwanda kuko ari amahitamo yabo ariko ko icyo bazahitamo adashobora kugica ku ruhande.
Ati “Bashobora kuvuga ko bashaka undi muyobozi mushya nzabyemera, ariko nibavuga ko bifuza kuyoborwa n’usanzwe na byo nabyemera.”
Perezida Paul Kagame watsinze amatora ya 2017, yari yatanzwe n’umukandi w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi nyuma yuko bisabwe n’Abanyarwanda babanje kuvugurura Itegeko Nshinga ryabo kugira ngo rihe uburenganzira Kagame kongera kwiymamaza.
Iri tegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 ryemerera Perezida Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu [imwe imwe].
Muri iki kiganiro na France 24, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagarutse ku banenga u Rwanda ko rutabahiriza ihame rya Demokarasi, yongera kwibutsa ko Demokarasi isobanutse ko ari amahitamo y’abaturage.
Yavuze ko mu banega u Rwanda, batajya bagaragaza niba amatora yo mu Rwanda ataba mu mucyo no mu bwisanzure mu gihe mu Bihugu byirirwa bivuga ko ari abarimu ba Demokarasi ari ho hakomeza kugaragara ibibazo mu miyoborere yabyo.
Ati “No muri iki gihe tuvugana hari ahari kuba ibyo bibazo mu Bihugu byateye imbere. Nemera ko abatuarge ari bo bakwiye guhitamo ibyo bashaka gukora.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abo birirwa bahanganye n’ibibazo by’imiyoborere atari bo bari bakwiye kunenga u Rwanda cyangwa ibindi Bihugu bigendera ku mahitamo y’Abaturage.
RADIOTV10
Comments 1
Ntawutakifuza kuyoborwana biganza bigaba amariza. Nyiri umudende ugaba umudendezo