Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 51 bafatiwe mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo, bari mu bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse hanafatwa ibilo 700 by’amabuye bari baracukuye arimo ayo mu bwoko bwa Coltan na Lithium.

Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, ku bufatanye Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo.

Abafashwe ni abacukura n’abacuruza amabuye batabifitiye uruhushya barimo; 17 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, 25 bo mu Karere ka Muhanga n’icyenda (9) bafatiwe mu Karere ka Ruhango.

Aba bantu kandi bafatanywe amabuye y’agaciro apima ibilo birenga 700, arimo ayo mu bwoko bwa gasegereti, Lithium na Coltan, bafatanwa na moteri, umunzani n’ibindi bikoresho bya gakondo bifashishaga muri ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yaburiye abishora muri ubu bucukuzi n’ubucuruzi butemewe, abibutsa ko bikorwa gusa n’uwabiherewe Uruhushya.

Yagize ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bufite amabwiriza abugenga, ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate ipiki n’igitiyo ajye mu murima, mu kirombe n’ahandi atangire gucukura. Ikirombe ubwacyo kigomba kuba cyaratangiwe uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hakorerwe ibikorwa by’ubucukuzi kandi nabyo bikorwa gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko itegeko ribiteganya.”

Yavuze ko iyo abantu bishoye mu bikorwa nk’ibi binyuranyije n’amategeko, bibagiraho ingaruka kuko nta bumenyi buhagije baba bafite, kandi bakaba babikora rwihishwa.

Ati “Bahura n’akaga ko kuba bagwirwa n’amasimu bakahatakariza ubuzima, abandi bagakomereka, kwangiza ibidukikije, gushyira mu manegeka abaturiye ibirombe no kuba ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

ACP Rutikanga yibukije ko itegeko rihana umuntu ucukura, utunga ndetse n’ucuruza amabuye y’agaciro atabifitiye Uruhushya kandi ko ibikorwa nk’ibi byo gutahura aba bantu, bizakomeza mu Gihugu hose ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, abazafatwa bagakurikiranwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 9 =

Previous Post

Myugariro uzwi mu makipe akomeye mu Rwanda yabonye akazi nyuma y’igihe adafite ikipe

Next Post

Kuki Angola ifite abasirikare bakubye 3 ab’u Rwanda na Congo kandi aribo bafitanye ibibazo?

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki Angola ifite abasirikare bakubye 3 ab’u Rwanda na Congo kandi aribo bafitanye ibibazo?

Kuki Angola ifite abasirikare bakubye 3 ab’u Rwanda na Congo kandi aribo bafitanye ibibazo?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.