Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
21/05/2022
in MU RWANDA
0
Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, habayeho umuhango wo gufungura ku mugaragara Ingoro yo Kwigira, baboneraho kwiyibutsa bimwe mu bigize umuco nyarwanda.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi Ngoro yo Kwigira iherereye ku Rwesero mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022.

Mu bice binyuranye by’Intara y’Amajyepfo, hakunze kugaragara ibikorwa ndangamuco na ndangamateka binyuranye birimo uburyo Abami babagaho ndetse n’Abanyarwanda bo hambere

Ni umuhango wahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage ufite insanganyamatsiko igira iti “Imbaraga z’Ingoro Ndangamurage.”

Nyuma yo gutaha Ingoro yo Kwigira, habayeho umuhango nyirizina wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wabereye ku Ngoro y’Amateka y’Abami mu Rukari, ahanabereye igitaramo kigaragaza umuco Nyarwanda.

Ni igikorwa cyagaragayemo bimwe mu bikorwa byaranze Abanyarwanda bo hambere nk’amafunguro bafataga ndetse n’uburyo basangiraga amarwa mu gacuma.

Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo ndetse na Guverineri w’iyi Ntara, Alice Kayitesi biyibukije uko abo hambere basomaga icyo kunywa.

Guverineri Kayitesi yavuze ko iyi Ngoro yo kwigira, izagirira akamaro kandi Abanyarwanda by’umwihariko abatuye iyi Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Turanashimira cyane Leta y’u Rwanda yahisemo ko iza mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, izadufasha kurushaho kumenya amateka kandi ikazamura ubukerarugendo mu Ntara y’Amajyepfo, kubera ko abaza bayigana bamenya byinshi, kandi bikabasha kuzamura ishoramari mu Ntara y’Amajyepfo.”

Yavuze ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abatuye iyi Ntara y’Amajyepfo gusura izi ngoro ziri mu Ntara yabo.

RADIOTV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 20 =

Previous Post

Bagarutse kuri ‘Happiness’: Hamenyekanye impamvu Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa

Next Post

“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano
IMIBEREHO

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda

“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.