Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Mujyi wa Goma, nyuma yuko ufashwe na M23, bahungiye mu Rwanda, bishyikiriza Ingabo z’u Rwanda, zibambura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Izi ngabo zakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, nk’uko tubikesha abanyamakuru bari mu Karere ka Rubavu, aho aba basirikare ba Congo, banyuze ku mupaka munini uzwi nka Grande Barrière.
Aba basirikare ba Congo, bageze mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, bakirwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, bakazishyikiriza intwaro barwanishaga mu rugamba bamazemo igihe.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiriye aba basirikare ba Congo, ziri kubashyira ahantu hamwe ari na ko zibambura intwaro zose, ndetse zikanabasaka ko nta bindi bishobora guhungabanya umutekano bafite.
Aba basirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda nyuma yuko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Umutwe wa M23 utangaje ko wamaze gufata Umujyi wa Goma, wari umaze uri kurwanirwa hagati yawo na FARDC.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe wa M23, wari wasabye abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari muri uyu Mujyi wa Goma, gushyikiriza intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye-MONUSCO, barangiza bagahita bajya kwikusanyiriza muri Stade de l’Unité, ndetse bamwe barabyubahiriza, aho bakiriwe n’ingabo za Uruguay ziri muri ubu butumwa bwa LONI.
Mu ijoro ryacyeye kandi, Guverinoma y’u Rwanda yari yasohoye itangazo, ivuga ko itewe impungenge n’umurindi w’imirwano ikomeje kuba mu nkengero z’Umujyi wa Goma, ndetse inavuga ko kubera ibi bibazo bikomeje gushyira mu kaga umutekano w’iki Gihugu, cyarushijeho gukaza umutekano.
Abari mu Karere ka Rubavu, baravuga ko n’ubundi bagikomeje kumva urusaku rw’amasasu, aho bivugwa ko hari ibice byo mu mujyi wa Goma, biri kuberamo imirwano.
RADIOTV10