Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Hari Abasirikare ba Congo-FARDC bahungiye mu Rwanda bishyikiriza RDF ku bushake

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
AMAKURU AGEZWEHO: Hari Abasirikare ba Congo-FARDC bahungiye mu Rwanda bishyikiriza RDF ku bushake
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Mujyi wa Goma, nyuma yuko ufashwe na M23, bahungiye mu Rwanda, bishyikiriza Ingabo z’u Rwanda, zibambura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Izi ngabo zakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, nk’uko tubikesha abanyamakuru bari mu Karere ka Rubavu, aho aba basirikare ba Congo, banyuze ku mupaka munini uzwi nka Grande Barrière.

Aba basirikare ba Congo, bageze mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, bakirwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, bakazishyikiriza intwaro barwanishaga mu rugamba bamazemo igihe.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiriye aba basirikare ba Congo, ziri kubashyira ahantu hamwe ari na ko zibambura intwaro zose, ndetse zikanabasaka ko nta bindi bishobora guhungabanya umutekano bafite.

Aba basirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda nyuma yuko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Umutwe wa M23 utangaje ko wamaze gufata Umujyi wa Goma, wari umaze uri kurwanirwa hagati yawo na FARDC.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe wa M23, wari wasabye abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari muri uyu Mujyi wa Goma, gushyikiriza intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye-MONUSCO, barangiza bagahita bajya kwikusanyiriza muri Stade de l’Unité, ndetse bamwe barabyubahiriza, aho bakiriwe n’ingabo za Uruguay ziri muri ubu butumwa bwa LONI.

Mu ijoro ryacyeye kandi, Guverinoma y’u Rwanda yari yasohoye itangazo, ivuga ko itewe impungenge n’umurindi w’imirwano ikomeje kuba mu nkengero z’Umujyi wa Goma, ndetse inavuga ko kubera ibi bibazo bikomeje gushyira mu kaga umutekano w’iki Gihugu, cyarushijeho gukaza umutekano.

Abari mu Karere ka Rubavu, baravuga ko n’ubundi bagikomeje kumva urusaku rw’amasasu, aho bivugwa ko hari ibice byo mu mujyi wa Goma, biri kuberamo imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Haravugwa inkuru itari nziza mu mubano wa ‘Couple’ y’ibyamamare yakundwaga na benshi

Next Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku byo muri Congo byahinduye isura

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku byo muri Congo byahinduye isura

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku byo muri Congo byahinduye isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.