Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Banyamerika bari barakatiwe kwicwa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Abanyamerika bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bari bakatiwe kwicwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamerika batatu bari mu bari barakatiwe igihano cy’urupfu n’Inkiko za Gisirikare muri DRC kubera kugerageza guhirika ubutegetsi, bakaba baherutse guhabwa imbabazi na Perezida Félix Tshisekedi akabakuriraho iki gihano cyo kwicwa, boherejwe iwabo muri America.

Aba banyamerika, ni bamwe mu bari bakoze igikorwa cyiswe kugerageza guhirika ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabaye tariki 19 Gicurasi 2024.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko nyuma yuko aba Banyamerika batatu bahawe imbabazi na Perezida Tshisekedi akabakuriraho igihano ry’urupfu, kuri uyu wa Kabiri boherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za America, kugira ngo bazajye kurangirizayo igihano cyo gufungwa burundu bagumishirijweho.

Muri bo, barimo Marcel Malanga Malu, umuhungu wa Christian Malanga, wari uyoboye itsinda ry’abantu bigabije ibiro by’Umukuru w’Igihugu bavuga ko bashaka gukuraho ubutegetsi, ariko we akaba yarahasize ubuzima.

Uyu Marcel Malanga Malu, yari yakatiwe igihano cy’urupfu tariki 27 Mutarama 2025 nk’uko byari byemejwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa Gombe muri Kinshasa. We n’abandi bantu 36 baregwaga hamwe, bakaba bari bafungiye muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo, ndetse igihano bari barakatiwe kikaba cyari cyamaze kuba itegeko tariki 09 Werurwe 2025.

Iteka rya Perezida ryatangajwe mu ijoro ryo ku ya 02 Mata 2025, rikubiyemo imbabazi zahawe uyu Marcel Malanga Malu kimwe na bagenzi be babiri b’Abanyamerika; Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin.

Amakuru avuga ko koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za America kwabo, kwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma ya DRC na Ambasade ya USA i Kinshasa. Gusa nta makuru arambuye avuga ku bijyanye no kuzafungirwa muri America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 11 =

Previous Post

Igikekwaho kuba intandaro y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye i Huye

Next Post

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.