Amakuru agezweho ku gitero kidasanzwe cy’iterabwoba cyakangaranyije benshi mu Burusiya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kugeza ubu harabarwa abantu 60 baburiye ubuzima mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ahaberaga igitaramo i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, aho Umutwe w’Iterabwoba wa ISIL wamaze kukigamba.

Ni igitero cyagabwe ahazwi nka Crocus City Hall, ubwo abantu bitwaje intwaro biraraga mu bitabiriye igitaramo, bakabamishamo amasasu, bakanatera ibiturika.

Izindi Nkuru

Abantu batanu bari biyoberanyije bambaye imyambaro ibahishe amasura, ni bo bagabye iki gitero cy’iterabwoba, binjiye muri sale yari yuzuyemo abantu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, bari baje mu gitaramo cy’injyana ya Rock.

Urwego rw’iperereza mu Burusiya, rwatangaje ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 60 bitabye Imana, ndetse inzego zishinzwe ubuzima muri iki Gihugu zikaba zatangaje ko abakomeretse ari 145 barimo 60 bakomeretse bikabije.

Mu butumwa bwatambutse ku muyoboro wa Telegram, Umutwe wa ISIL, wigambye ko ari wo wagabye iki gitero, ndetse ko izi ntagondwa zakigabye zabashije gucika.

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuvugizi wa Komisiyo y’Iperereza mu Burusiya, yavuze ko hakiri kare kugira byinshi bitangazwa kuri iki gitero no ku gushakisha abakigabye.

Iki cyumba kigari cyari giteraniyemo abari baje muri iki gitaramo, gisanzwe ari kimwe mu bikomeye i Moscow kuko kibasha kwakira abantu 6 200.

Umucuranzi witwa Alexei wari muri iki gitaramo wari wicaye ku rubyiniro, aganira na AFP, yavuze ko yagiye kumva “numva urusakuru rwinshi.”

Yakomeje agira ati “Nahise mbona ko ari urufaya rw’amasasu mpita nkeka ko ari ibintu bibi cyane, ko ari igitero cy’iterabwoba.”

Yavuze ko ubwo abantu babyiganaga bashaka gusohoka, ari bwo “hahise haraswa amasasu menshi cyane.” Ari na ko abantu bavuzaga induru nyinshi.

Abayobozi mu Burusiya batangaza ko nyuma y’iki gitero cyagabwe kuri wa Gatanu, hahise hakazwa ingamba ku Bibuga by’Indege, mu nzira za gari ya moshi ndetse n’iza Metro kugira ngo hashakishwe abagabye iki gitero.

Ni mu gihe kandi ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi byari biteganyijwe i Moscow muri izi mpera z’icyumweru, byahise bihagarikrwa.

Sergei Sobyanin uyobora Umujyi wa Moscow yatangaje ko iki gitero ari “amahano akomeye”  nk’uko byanatangajwe na Perezida Vladimir Putin ukomeje gukurikiranira hafi ibyacyo.

Igitero gikanganye nk’iki cyaherukaga kuba mu Burusiya muri 2004 cyagabwe ku ishuri rya Beslan cyaguyemo abantu barenga 330.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru